skol
fortebet

Perezida Cyril Ramaphosa yemeje ko imyigaragambyo imaze kugwamo abantu barenga 200 yari yarateguwe

Yanditswe: Saturday 17, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’Afurika y’epfo Cyril Ramaphosa yavuze ko urugomo rwibasiye iki gihugu rwari rwarateguwe mbere, avuga ko ibi ari igitero cyagabwe kuri demokarasi.

Sponsored Ad

Imidugararo yatejwe n’ifungwa rya Jacob Zuma wahoze ari Perezida.

Umubare w’abamaze gupfa wazamutse ugera ku bantu 212, biyongereyeho hafi 100 kuva ku wa kane, nkuko leta yabivuze.

Abapolisi bakomeje kurinda ibicuruzwa by’ibiribwa bigezwa mu maguriro manini, nyuma y’iminsi yaranzwe n’ubusahuzi ahantu henshi bigatuma habaho ubucye bwabyo.

Bigereranywa ko ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari imwe y’amadolari y’Amerika byibwe mu ntara ya KwaZulu-Natal hagasahurwa amaduka atari munsi ya 800, nkuko umuyobozi w’akarere ko muri iyi ntara yabivuze.

Mu ruzinduko Bwana Ramaphosa yagiriye mu ntara ya KwaZulu-Natal - aho Bwana Zuma avuka hakaba ari na ryo zingiro ry’uru rugomo - yagize ati:

"Biragaragara neza ko ibi bikorwa byose by’imidugararo no gusahura byashishikarijwe - hari abantu babiteguye banakora ihuzabikorwa ryabyo".

Perezida Ramaphosa yavuze ko iyi midugararo ari ukugerageza gushimuta demokarasi y’Afurika y’epfo. Yabwiye abamushyigikiye ko abayiteguye batahuwe, ariko ntiyagira andi makuru arenzeho atanga.

Yongeyeho ati: "Tugiye kubafata".

Muri KwaZulu-Natal, benshi bakomeje gutonda imirongo bashaka ibyo kurya, rimwe na rimwe kuva mu masaha ya kare mu gitondo kugira ngo bagire na bicye babona.

Abantu bari bategereje babwiye BBC ko bahangayikishijwe no gushobora kugaburira imiryango yabo, kubona amata y’abana n’ibyo kubinda abana babo, ndetse n’ibiryo by’imbwa zabo.

Iki cyumweru gishize cy’urugomo muri iyo ntara cyasize imihanda yangiritse cyangwa ifunzwe n’abateza imidugararo, kandi leta irashaka ko kuhageza ibiribwa bitabangamirwa, nkuko byavuzwe na Khumbudzo Ntshavheni, Minisitiri wo guteza imbere ubucuruzi buto.

Abasirikare bagabwe ahantu h’ingenzi ndetse n’abapolisi barimo kurinda ibikorwa byo gutwara umwuka wo guhumeka wa oxygen ku barwaye Covid-19, imiti ndetse n’ibindi bicuruzwa by’ingenzi, nkuko Minisitiri Ntshavheni yabivuze.

Mu ijambo ry’iminota 30 ryanyuze kuri televiziyo nyuma yaho ku wa gatanu, Bwana Ramaphosa yavuze ko nta bucye bw’ibiribwa buhari cyangwa ubw’ibindi bya nkenerwa, ashishikariza abaturage kudata umutwe bahihibikanira guhaha.

Yavuze ko abantu barenga 2,500 batawe muri yombi bakurikiranyweho kugira uruhare mu midugararo, ashishikariza abaturage b’Afurika y’epfo kwishyira hamwe.

Yagize ati: "Nitwishyira hamwe, nta bugumutsi cyangwa urugomo bizatsinda muri iki gihugu".

"Turi mu rugamba rwo kurwanirira demokarasi yacu, itegekonshinga ryacu, imibereho yacu n’umutekano wacu".

"Uru ntabwo ari urugamba dushobora kwemera gutsindwa".

Imyigaragambyo yatangiye mu cyumweru gishize nyuma yuko Zuma yishyikirije polisi ngo atangire igifungo cy’amezi 15 yakatiwe kubera gusuzugura urukiko.

Abashyigikiye Zuma bakiranye uburakari bwinshi ifungwa rye, bafunga imihanda minini ndetse basaba ko ubuzima buhagarara basaba ko afungurwa.

Iyo myigaragambyo yaje kuvamo imidugararo iri ku rwego rwabonetse gacye cyane muri Afurika y’epfo.

Ibikorwa by’ubucuruzi mu nzego zitandukanye byarasahuwe, biratwikwa ndetse stasiyo z’ibitoro zimwe ziratwikwa mu mijyi yo mu ntara za KwaZulu-Natal na Gauteng, iyi irimo umujyi munini wa Johannesburg.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa