Perezida Kagame yaburiye RDC kubera Abacancuro b’Abarusiya yikururiye
Yanditswe: Tuesday 10, Jan 2023
Perezida Kagame yavuze ko RDC yiringiye abacancuro iri mu bibazo bikomeye ndetse yemeza ko u Rwanda rwiteguye guhangana nabo nibiba ngombwa.
Ibi yabivugiye mu muhango wo kwakira indahiro ya Perezida mushya wa Sena,Dr Kalinda Francois Xavier,wabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Mutarama 2023.
Yagize ati "Iyo mvumva ibyo kwiringira abacanshuro, mujye mumenya ko ibintu byabaye akavuyo. Nibiba ngombwa ko duhangana n’abacanshuro, dufite ubushobozi burenze ubukenewe bwo guhangana nabo, (…)
Perezida Kagame yavuze ko RDC yiringiye abacancuro iri mu bibazo bikomeye ndetse yemeza ko u Rwanda rwiteguye guhangana nabo nibiba ngombwa.
Ibi yabivugiye mu muhango wo kwakira indahiro ya Perezida mushya wa Sena,Dr Kalinda Francois Xavier,wabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Mutarama 2023.
Yagize ati "Iyo mvumva ibyo kwiringira abacanshuro, mujye mumenya ko ibintu byabaye akavuyo. Nibiba ngombwa ko duhangana n’abacanshuro, dufite ubushobozi burenze ubukenewe bwo guhangana nabo, abacanshuro ni abantu b’imburamumaro udashobora kwiringira."
Rero kumva ngo ibyo bihugu bigiye kwiringira abacanshuro, umenye ko biri mu byago. Byari mu bibazo na mbere yo kubazana, noneho nyuma yo kubazana ibibazo bihita byikuba ishuro nyinshi. Ibintu biba bibi aho kujya ku murongo.
Abacancuro b’Abarusiya bamaze iminsi bavugwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwa mbere bagaragaye bambaye impuzankano ya gisirikare.
Aba bacancuro bamaze ibyumweru bibiri bageze i Goma muri Congo Kinshasa, aho bahawe ikiraka n’ubutegetsi bwa Tshisekedi ngo bajye gufasha FARDC guhangana na M23.
Izi ndwanyi kabuhariwe zo mu itsinda ry’indwanyi rya Wagner, zimaze iminsi zikorana na FARDC mu ruganga ihanganyemo n’umutwe wa M23.
Ku wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023, hagiye hanze amafoto y’aba bacancuro bari muri Hoteli ya Mbiza iherereye mu mujyi wa Goma.
Hagiye hanze kandi indi foto igaragaza bamwe muri aba bacancuro bambaye impuzankano ya gisirikare, bari kumwe n’umwe mu basirikare ba FARDC.
Aba bacancuro bivugwa ko baje ari 100 ngo bafashe FARDC n’imitwe yitwaje intwaro bakorana mu rugamba rwo guhashya umutwe wa M23.
Kuva bagera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC yakajije ibitero, gusa ntibyabujije umutwe wa M23 gukomeza kubakubita inshuro.
Mu mirambo y’abo ku ruhande rwa FARDC bishwe na M23 mu cyumweru gishize, hagaragayemo uw’umuzungu byavuzwe ko ari umwe muri aba bacancuro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *