skol
fortebet

Perezida Kenyatta yahamagaje inama y’aba Perezida ba EAC kubera ikibazo cya DR Congo

Yanditswe: Monday 20, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta yahamagaje inama y’abakuru b’ibihugu bigize ishyirahamwe ry’Umuryango w’ Afrika y’Uburasirazuba (EAC) kuri uyu wa mbere kugira bavugane ku kibazo cy’amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Demokarasi Congo (DRC), nk’uko biri mu itangazo rya leta.
Perezida Uhuru, ari nawe uyoboye ishyirahamwe EAC ku wa gatatu yasabye ko hakoherezwa umutwe w’ingabo za EAC mu uhagarika imitwe irangwa mu burasirazuba bw’iki gihugu giherutse kwinjira muri iri shyirahamwe. (...)

Sponsored Ad

Perezida w’igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta yahamagaje inama y’abakuru b’ibihugu bigize ishyirahamwe ry’Umuryango w’ Afrika y’Uburasirazuba (EAC) kuri uyu wa mbere kugira bavugane ku kibazo cy’amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Demokarasi Congo (DRC), nk’uko biri mu itangazo rya leta.

Perezida Uhuru, ari nawe uyoboye ishyirahamwe EAC ku wa gatatu yasabye ko hakoherezwa umutwe w’ingabo za EAC mu uhagarika imitwe irangwa mu burasirazuba bw’iki gihugu giherutse kwinjira muri iri shyirahamwe.

Hagati aho, DR Congo ntishaka kumva ko u Rwanda ruri mu bagize izi ngabo, ikaba mbere yarahagaritse imibanire na Kigali.

Iki gihugu gishinja u Rwanda ko rufasha umutwe w’inyeshamba wa M23 uherutse kwigarurira Umujyi wa Bunagana kiri ku mupaka wa RDC na Uganda

U Rwanda ruhakana ibyo birego.

Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasabye Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson gukoresha inama itangira i Kigali kuri uyu wa mbere y’umuryango wa Commonwealth (CHOGM 2022) nk’uburyo bwo kotsa igitutu Perezida Paul Kagame agakura abasirikare b’u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo.

Itangazo rigenewe abanyamakuru rya minisiteri y’itangazamakuru ya DR Congo ryo ku wa gatanu risubiramo amagambo ya Perezida Félix Tshisekedi agira ati:

"Umutekano mu burasirazuba bw’igihugu ukomeje kuba mubi, ahanini kuko u Rwanda rushaka kwigarurira ubutaka bwacu, bukize kuri zahabu, coltan na cobalt, ngo bubicukure ku bw’inyungu bwite zarwo.

"Iyi ni intambara y’ubukungu yo kurwanira umutungo, irwanwa n’ibico by’iterabwoba by’u Rwanda".

Mu minsi mike ishize,umwuka mubi hagati y’ibi bihugu wariyongereye ndetse haduka n’imyigaragambyo yo kwamagana u Rwanda i Kinshasa no mu burasirazuba bwa Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa