skol
fortebet

Perezida Museveni abona ingabo zihuriwe za EAC nk’umuti uzarangiza ibyihebe byayogoje Mozambique

Yanditswe: Monday 02, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Museveni yavuze ko hari amahirwe ko azohereza ingabo ze za UPDF guhangana n’ibyihebe byayogoje intara ya Cabo Delgado muri Mozambique, niba iziriyo zitabashije gukemura ikibazo cy’umutekano muke uhavugwa bwangu.

Sponsored Ad

Mukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Museveni yavuze ko hari amahirwe ko azohereza ingabo ze za UPDF guhangana n’ibyihebe byayogoje intara ya Cabo Delgado muri Mozambique, niba iziriyo zitabashije gukemura ikibazo cy’umutekano muke uhavugwa bwangu.

Perezida Museveni yabivugiye imbere y’itangazamakuru arikumwe na mugenzi we wa Mozambique President Filipe Nyusi,basozaga uruzinduko rw’akazi rw’iminsi 3 yagiriraga muri Ugandakuva kuya 27 Mata 2022 .

Museveni yavuze ko igitekerezo cyo kohereza ingabo muri Mozambique azagishishikariza bagenzi be mu karere ka EAC kuko ngo nabo badashobora kwishimira kugira umutekano muke ku mipaka ibegereye.

Uganda isanzwe itera inkunga mubya gisirikare no guha ingabo za Mozambique ibikoresho kuva mu mwaka 2017 bigamije guhangana n’umutwe w’ibyihebe by’aba jihadist birwanira mu majyaruguru ya Mozambique.

Museveni yavuze ko Niba ikibazo cyumutekano wa Cabo Delgado kidakemutse ,azakora ubukangurambaga bushoboka bwose yewe nibinaba ngombwa ngo akodeshe naba karani ngufu.
Yongereyeho ko kugira imitwe ibuza umutekano mu bice bya Nyasa, Cabo Delgado;ibyo atabyemera, ko nka Afurika y’iburasirazuba bazakora nk’ibyo bagiye gukorera Repuburika ya Demokarasi ya Congo (DRC) kuri ubu.

President Museveni yatangaje ko Uganda izohereza umubare munini w’ingabo mu mugi wa Montpeuze muri Mozambique kurinda ubuhinzi n’ibyanya by’inyamaswa byatangijwe muri icyo gice muri 2018 biterwa inkunga na leta ya Uganda.

Bambwiye ko ikibazo cy’umutekano cyakemutse muri Mozambique,ariko niba atariko bimeze nyuma y’amakuru nahawe, nzohereza umutwe ukomeye w’ingabo zanjye kujya gucecekesha ibyo byihebe nk’uko twabigenje ejobundi muri Congo.

President Nyusi we yavuze ko ubutegetsi bwa Ugandan bafitanye umubano w’amateka kuva mu bukoroni na Porotigal ,aho batangiye gufatanya mu myitozo ya gisirikare 1970.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa