skol

Perezida Museveni yasabye amadini gucungira hafi abanyamahanga baza mu nsengero

Yanditswe: Saturday 09, Sep 2023

featured-image

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yavuze ku kamaro ko gukomeza kuba maso kubera iterabwoba.

Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Uganda bibitangaza, Museveni yavugiye mu kiganiro cyo kuri televiziyo igihugu ko abaturage bakwiriye kuba maso kubera ibitero by’iterabwoba

Yagiriye inama abantu bose kutareka abantu batazwi ngo binjire mu nsengero zabo no mu misigiti,ati "niba ubonye umuntu udasanzwe, bwira abapolisi".

Yagize ati: "Ntukemerere umuntu uwo ari we wese utazi kwinjira mu rusengero rwawe cyangwa mu musigiti. Niba abanyamahanga [abantu batazwi] bashaka kwinjira, ubabaze ibibazo, ubashyire kure, kandi ubimenyeshe abapolisi."

Yabwiye kandi amahoteri n’amacumbi,ko agomba kwandika amakuru y’abantu bayasuye.Ati " Menya neza ko bakweretse indangamuntu zabo ziriho n’amafoto yabo.

Perezida Museveni yifuza ko abantu bose batuza nubwo hari iterabwoba ry’inyeshyamba za Allied Democratic Forces (ADF). Yijeje abantu ko abashinzwe umutekano barimo kubashakisha uruhindu.

Ibi bibaye nyuma y’aho abapolisi bo muri Uganda baburijemo igitero cy’ibisasu ku rusengero rwo mu mujyi wa Kampala hanyuma umunsi ukurikiyeho babona ibisasu bitanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa