skol

Perezida Museveni yirukanye abarenga 150 bakoreraga ku kibuga cy’indege cya Entebbe

Yanditswe: Sunday 13, Jul 2025

featured-image

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yategetse Ikigo gishinzwe iby’Indege za Gisivili muri Uganda, UCAA, kwirukana abakozi 152 bakoreraga ku kibuga cy’indege cya Entebbe bahawe akazi batujuje ibisabwa.

Ibi yabigarutseho mu ibaruwa aheruka kwandikira Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi, General Edward Katumba Wamala, aho yamubwiye ko abo bakozi bakwiriye kwirukanwa kubera ko bahawe akazi kubera ruswa.

Perezida Museveni ashingira kuri ibi agaragaza ko ari byo bisigaye bituma kuri iki kibuga cy’indege hagaragara imitangire mibi ya serivisi.

Ati “Nakiriye amakuru y’uko mu kigo cya UCAA higanjemo ruswa ikomeye cyane, aho abantu batujuje ibisabwa basigaye bahabwa akazi ko gukora ku kibuga cy’indege cya Entebbe batujuje ibisabwa. Ibi bisigaye bituma haboneka imitangire mibi ya serivisi.”

Yakomeje avuga ko ibyo bikwiriye guhagarara kuko kuri iki kibuga cy’indege haherutse kugaragara ibimeze nk’amahano, ubwo uwahoze ari umugore wa Perezida wa Tanzania, Maria Nyerere, yaheraga muri ‘ascenseurs’ yabuze umuntu umufasha.

Ati “Maria Nyerere yaheze muri ‘ascenseurs’ igihe cy’iminota irenze ine yabuze umufasha. Ni bwo hakozwe iperereza dusanga ko hari abakozi bagera ku 152 bakora kuri iki kibuga cy’indege batujuje ibisabwa. Ni yo mpamvu abo bantu bose bakwiriye kwirukanwa bakajyana n’ababahaye akazi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa