Biravugwa: Perezida Kagame yaba agiye guhurira mu biganiro na Tshisekedi muri Qatar
Yanditswe: Saturday 21, Jan 2023

Amakuru aravuga ko Perezida Paul Kagame na mugenzi we Felix Antoine Tshisekedi wa Congo bashobora guhurira i Doha muri Qatar mu muhuro wo kuganira ku bibazo biri hagati y’ibihugu byabo no kubikemura.
Biravugwa ko aba bakuru b’ibihugu bagiye kuganira ku kibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo,cyateje umwuka mubi hagati y’ibihugu byabo.
Ikinyamkuru Africa intelligency cyatangaje ko uku guhura guteganyijwe ku wa Mbere tariki 23 Mutarama, 2023.
Africa Intelligence kivuga ko n’ubundi (...)
Amakuru aravuga ko Perezida Paul Kagame na mugenzi we Felix Antoine Tshisekedi wa Congo bashobora guhurira i Doha muri Qatar mu muhuro wo kuganira ku bibazo biri hagati y’ibihugu byabo no kubikemura.
Biravugwa ko aba bakuru b’ibihugu bagiye kuganira ku kibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo,cyateje umwuka mubi hagati y’ibihugu byabo.
Ikinyamkuru Africa intelligency cyatangaje ko uku guhura guteganyijwe ku wa Mbere tariki 23 Mutarama, 2023.
Africa Intelligence kivuga ko n’ubundi Qatar yari yagerageje kuba umuhuza hagati ya Perezida Paul Kagame na Perezida Felix Tshisekedi mu mezi ashize ariko ntibyakunda.
Iki kinyamakuru kivuga ko ibiganiro hagati ya Kagame na Tshisekedi muri Qatar bishobora kuba birimo uruhare rwa America n’Ubufaransa, kuko ngo mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya Africa n’ubuyobozi bwa America,ibyo biganiro byakomojweho.
Emir wa Qatar Sheikh Hamad bin Khalifa al Thani asanzwe afitanye ubucuti na Perezida Felix Tshisekedi wa Congo ndetse na Paul Kagame w’u Rwanda ariyo mpamvu ashaka kubunga.
Hamaze iminsi ubwumvikane buke ku bihugu byombi aho RDC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 uzengereje RDC mu gihe u Rwanda rubihakana ahubwo rugashinja iki gihugu gukorana na FDLR.
Leta y’u Rwanda yatangaje kuwa Kane ko bimwe mu bivugwa mu itangazo riheruka gusohorwa na leta ya DR Congo “bigaragara nko gushaka gushoza intambara ku Rwanda”.
Kuwa gatatu, Kinshasa yasohoye itangazo ryongera gushinja Kigali gufasha M23, no kuba uwo mutwe utubahiriza ibyagenwe n’amasezerano y’amahoro ya Luanda.
None kuwa kane, Kigali nayo yashinje Kinshasa kutubahiriza ayo masezerano iha “ubufasha bwa politiki n’ubwa gisirikare” umutwe wa FDLR n’indi mitwe itandukanye.
Itangazo rya Kinshasa ryavuze ko umutwe wa M23 udasubira inyuma nk’uko byemejwe i Luanda mu Ugushyingo (11) gushize, ukiri mu bice uvuga ko warekuye aho “ukomeje gufatira abaturage ubaca imisoro n’ibindi”.
Iryo tangazo rishinja u Rwanda kutubahiriza amasezerano ya Luanda “rwanga guhagarika gufasha umutwe w’iterabwoba wa M23, kandi rushotora RDC”.
U Rwanda ruhakana gufasha M23 ndetse rukavuga ko ntaho ruhuriye n’ibibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.
Kubera ibyo, Kinshasa isaba umuryango w’Ubumwe bwa Africa n’indi miryango y’ibihugu itandukanye “gufatira ibihano abategetsi b’u Rwanda n’aba M23”.
Iryo tangazo rivuga ko “mu kurinda ubusugire” bwa DR Congo iki gihugu “cyiteguye ibishoboka byose kandi kizirengera mu buryo bwose bushoboka” hagendewe ku byo Perezida Tshisekedi yabwiye inteko rusange ya ONU muri Nzeri (9) ishize ko:
“Twebwe abanyeCongo, ubu noneho, twiteguye kurangiza burundu ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bw’igihugu cyacu, icyo byasaba cyose.”
Itangazo ry’u Rwanda ryo kuri uyu wa kane rivuga ko ibyanditse mu rya Congo “bigaragara nko gushaka gushoza intambara ku Rwanda”.
Kigali nayo irashinja Kinshasa kutubahiriza amasezerano ya Luanda igafasha FDLR “mu buryo bwa politike n’ubwa gisirikare” n’indi mitwe “inabangamiye umutekano w’u Rwanda”.
Iri tangazo rivuga ko “kuba DRC yarinjije abacanshuro b’abanyamahanga” ari ikimenyetso cyerekana ko “yitegura intambara, idashaka amahoro”.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *