skol
fortebet

Perezida Putin yasabye abakorerabushake kuza gufasha Uburusiya kurwanya Ukraine

Yanditswe: Friday 11, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yahamagariye abakorerabushake bo mu mahanga kuza kurwanya ingabo za Ukraine.
Mu nama y’abagize akanama gashinzwe umutekano w’Uburusiya, yavuze ko ashaka ko abifuza gufatanya n’ingabo zifashwa n’Uburusiya mu mirwano babyemererwa.
Minisitiri w’ingabo w’Uburusiya Sergei Shoigu yavuze ko hari abakorerabushake 16,000 mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati biteguye kurwana bafasha abarwanyi bashyigikiwe n’Uburusiya.
Amerika ivuga ko abo barimo abanyasiriya (...)

Sponsored Ad

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yahamagariye abakorerabushake bo mu mahanga kuza kurwanya ingabo za Ukraine.

Mu nama y’abagize akanama gashinzwe umutekano w’Uburusiya, yavuze ko ashaka ko abifuza gufatanya n’ingabo zifashwa n’Uburusiya mu mirwano babyemererwa.

Minisitiri w’ingabo w’Uburusiya Sergei Shoigu yavuze ko hari abakorerabushake 16,000 mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati biteguye kurwana bafasha abarwanyi bashyigikiwe n’Uburusiya.

Amerika ivuga ko abo barimo abanyasiriya bamenyereye cyane imirwano yo mu mijyi.

Ukraine nayo imaze iminsi mu bikorwa nk’ibi byo kwinjiza abashaka gufatanya n’ingabo zayo mu mirwano hamwe no guha akazi bamwe mu bacancuro b’intambara.

Moscow ifite umubano w’igihe kinini na Syria, ndetse Putin yafashije Perezida Basharar al-Assad mu ntambara y’imbere mu gihugu cye.

Putin yabwiye minisitiri w’ingabo ati: "Niba ubona hari abantu ku bushake bwabo, bitari ku mafaranga, bashaka kuza gufasha abantu muri Donbas, ubwo dukwiye kubaha ibyo bakeneye tukanabafasha kugera mu duce turimo imirwano."

Sergei Shoigu yasabye ko intwaro za anti-tank missile systems zafatiwe mu mirwano muri Ukraine zihabwa abarwanyi bagenzura uduce tw’iburasirazuba twa Luhansk na Donetsk mu karere ka Donbas.

Putin yamusubije ati: "Ibyo mubikore rwose".

Iriya nama y’umutekano yanyuraga kuri televiziyo yabaye mu gihe ingabo z’Uburusiya zatangiye ibitero ahandi hantu hashya muri Ukraine.

Uruganda rukora moteri z’indege rwarashweho i Lutsk mu majyaruguru ashyira iburengerezuba

Ibisasu byarashwe kandi ku mujyi wa Ivano-Frankivsk, mu majyepfo ashyira iburengerazuba

Muri Dnipro, hagati muri Ukraine, umuntu umwe yishwe n’ibitero byahatangiye

Imirwano iri kongera umubare w’impunzi bahunga Ukraine, aho ubu bose hamwe bageze kuri miliyoni 2.5.

Ikinyamakuru Wall Street Journal, kivuga ko abategetsi muri Amerika bakibwiye ko abarusiya mu minsi ishize binjije mu ngabo abarwanyi b’abacancuro bavuye muri Syria, bizeye ko ubunararibonye bwabo mu mirwano yo mu mijyi buzabafasha gufata Kyiv.

Mugihe kandi kompanyi yigenga y’umutekano yo muri Amerika irimo gushaka abacancuro bahoze ari abasirikare bajya gufasha kuvana abantu bari mu kaga ahanyuranye muri Ukraine.

Abarwanyi b’abanyamahanga b’abakorerabushake bamaze iminsi bagera muri Ukraine kurwana kuri leta ya Kyiv.

Perezida wa Ukraine mu minsi ishize yavuze ko abakorerabushake 16,000 bo mu mahanga baje kuri uwo mugambi, abo we yise "umutwe w’iingabo z’amahanga".

BBC

Ibitekerezo

  • abakorerabushake ? ntabo wabona PUTIN ,nukora ibyiza uzababona nukora ibibi nkibyo urimo ntabo wabona
    satani ari kugushuka . ikiza nuko wahagarika intambara .Dukeneye Amahoro ku isi . kandi mfite kwizera ko uzakizwa UKAKIRA YESU CHRISTO AKABA UMWAMI NUMUKIZA WAWE UKUYOBORA GUKORA IBYIZA .UKAGIRA URUKUNDO ,UGAHAGARIKA INTAMBARA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa