skol

Perezida Putin yasabye ikintu gikomeye Mariupol iri kuraswaho cyane n’Uburusiya

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 31 March 2022

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yavuze ko kurasa ibisasu ku mujyi wa Mariupol bizahagarara gusa ari ko ingabo za Ukraine zishyize intwaro hasi zigahagarika kuwurwanaho.

Putin yavuze ko ibyo mu kiganiro kuri telephone cyamaze isaha imwe kuwa kabiri yagiranye na Perezida Macron w’Ubufaransa, nk’uko ibiro bya Kremlin byabitangaje.

Abategetsi mu Bufaransa bavuze ko Putin yemeye gahunda yahawe yo kuba abaturage bavanwa muri uyu mujyi.

Nyuma minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yatangaje agahenge mu kurasa uyu mujyi, k’umunsi umwe wo kuwa kane.

Iyi minisiteri yavuze ko ako gahenge gatangira saa 10:00 ku isaha yaho (9:00 i Gitega na Kigali) kandi bareka abantu bakerekeza iburengerazuba i Zaporizhzhia baciye ku cyambu cya Berdyansk kigenzurwa n’abarusiya.

Kuwa kane mu gitondo, minisitiri w’intebe wungirije wa Ukraine Iryna Vereshchuk yavuze ko bus za Ukraine zari mu nzira zigana i Mariupol kugerageza gukurayo abasivile.

Madamu Iryna yavuze ko Croix Rouge yemeje ko Uburusiya bwemeye gufungura inzira ku basivile ngo bahunge.

Agahenge kuri Mariupol kari karananiranye kuko impamvu zombi zashinjanyaga kubeshya.

Aya makuru avuzwe mu gihe amafoto mashya y’icyogajuru yerekana gusenyuka k’uyu mujyi kubera ibisasu biwuraswaho.

Amafoto ya kompanyi Maxar ifata amashusho y’isi, yerekana ahantu ho guturamo hahindutse amatongo kubera ibisasu by’imbunda zirasa imizinga z’abarusiya birasirwa mu nkengero za Mariupol.

Abategetsi mu ngoro ya Champs Elyseé i Paris bavuga ko uko byifashe muri Mariupol ari "akaga" kandi ko "abasivile bakwiye kurengerwa, ababishaka bahakava. Abahari bakabona inkunga y’ibiribwa, amazi n’imiti bakeneye."

Itangazo rya Champs Elyseé rigira riti: "Aka kaga ku bantu kava ku kugota uwo mujyi kw’ingabo z’abarusiya."

Ubufaransa, Turkiya, n’Ubugereki n’indi miryango ifasha bahaye Putin gahunda yo kuvana abaturage muri uwo mujyi.

Abategetsi mu Bufaransa bavuga ko Putin yabwiye Macron ko "bazatekereza kuri icyo cyifuzo."

Gusa mu nyandiko y’ibyo bavuganye biboneka ko Kremlin isa n’ivuga ko kuri ibyo Putin nta cyizere yatanze .

Abategetsi mu Burusiya bavuze ko Putin yabwiye Macron ko "kugira ngo ingorane abantu bafite muri uwo mujyi zikemuke, abarwanyi ba Ukraine bagomba guhagarika kwirwanaho bagashyira intwaro hasi."

Itangazo rya Kremlin rivuga ko Putin yahaye Macron "amakuru arambuye ku byemezo byafashwe n’igisirikare cy’Uburusiya mu guha ubufasha abaturage no kubavana" muri uyu mujyi wo ku nyanja y’umukara wagoswe.

Ukraine ishinja Uburusiya kwimura ku ngufu abanatu ibihumbi bubavana i Mariupol bakajyanwa mu bice bugenzura.

Ibi bikurikiye ibivugwa n’umukuru wa Mariupol ko ibisasu by’ubusuriya byishe abasivile benshi.

Vadym Boychenko, wakuwe muri uyu mujyi, yawiye ibiro ntaramakuru Reuters ko abantu hafi 5,000 barimo abana bagera kuri 210, bapfuye kuva abarusiya batangiye kurasa uyu mujyi.

Matilda Bogner, ukuriye komisiyo ya ONU y’uburenganzira bwa muntu, yabwiye Reuters ko "muri Mariupol hashobora kuba harapfuye abantu ibihumbi, barimo n’abasivile".

Croix Rouge yemeje amakuru avuga ko inzu y’ububiko bwayo muri Mariupol yarashweho igisasu, gusa yabwiye BBC ko ibikoresho byo gufasha byari biyirimo byari byaramaze gutangwa.

Uyu muryango w’ubutabazi uvuga ko "nta bakozi ukihafite" bityo udashobora kugira icyo uvuga ku mibare y’abapfuye n’ibyangiritse.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

RDC: Mu ijwi riranguruye Abajepe basabye Perezida Tshisekedi kubaha intwaro...

Abarinda Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo...
24 June 2022 0

#CHOGM2022: Boris Johnson yashinje Putin guteza inzara ku isi

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yashinje Perezida Vladimir...
24 June 2022 0

Hamenyekanye impamvu ya myigaragambyo yo gutwika "Made in Rwanda"I Goma...

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yatangaje ko akomeje...
24 June 2022 0

M23 winjiye mu ntambara yo kongera gufata Rumangabo no kwerekeza I...

Umutwe wa M23 wakomeje imirwano kugira ngo wongere gufata ikigo cya...
24 June 2022 0

Perezida Ndayishimiye yiyemeje guhana abapolisi bamunzwe na ruswa ku kibuga...

Perezida Evariste Ndayishimiye yemeje ko abapolisi bakorera ku kibuga...
24 June 2022 0

Abasirikare ba Ukraine babwiwe kuva muri Severodonetsk

Abasirikare ba Ukraine bari mu mujyi wa Severodonetsk mu burasirazuba...
24 June 2022 0