Perezida Putin yemeje urupfu rwa Prigozhin wari ukuriye Wagner
Yanditswe: Thursday 24, Aug 2023
Perezida Vladimir Putin yemeje amakuru y’urupfu rwa Yevgeny Prigozhin wari Umuyobozi w’umutwe w’abacanshuro wa Wagner, yihanganisha umuryango we ndetse ashimangira ko inzego zishinzwe iperereza mu Burusiya zatangiye kwiga ku cyateye impanuka y’indege yahitanye uyu mugabo.
Perezida Putin yavuze ko Yevgeny Prigozhin yari umugabo ufite impano ikomeye mu bucuruzi, gusa yemeza ko ‘yakoze amakosa akomeye’ nubwo ateruye ngo avuge ayo ariyo.
Ati “Hashize igihe kinini nzi Prigozhin, urebye ni ukuva mu myaka yo mu 1990. Yakoze amakosa akomeye mu buzima ari nanone hari byinshi by’ingenzi yagiye ageraho haba ku giti cye ndetse ugasanga bihebuje mu gihe hari ibyo namusabye gukora. Yari umugabo w’umunyempano, umunyempano mu bucuruzi.”
Yakomeje avuga ko hari byinshi azibukira kuri uyu mugabo birimo n’uburyo yarwanyije aba-nazi muri Ukraine, ashimangira ko inzego z’iperereza zatangiye gukusanya amakuru hagamijwe kumenya icyamuhitanye.
Putin yanihanganishije imiryango y’abantu bose 10 bivugwa ko bari bari muri iyo ndege yahanukiye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru Moscow, ku mugoroba wo ku wa gatatu.
Ariko yirinze kwemeza mu buryo bweruye urupfu rwa Prigozhin.
Uyu mugabo yapfuye kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 23 Kanama,nyuma y’amezi abiri we n’umutwe ayoboye bivumbuye kuri Leta y’u Burusiya ndetse bayitangizaho ibitero nubwo nyuma byaje guhagarara.
Yevgeny Prigozhin ni umwe mu bantu icumi bari bari mu ndege ya sosiyete Embraer yari ivuye mu murwa mukuru Moscow igana mu mujyi wa St Petersburg, nkuko ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS byabitangaje.
Prigozhin bifatwa ko yapfuye nyuma yuko indege yihariye yarimo ihubutse igaturikira mu murima. Komanda Dmitry Utkin wo muri Wagner na we yari ari muri iyo ndege yapfuye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *