skol
fortebet

Perezida Tshisekedi arashinja M23 guhuma amaso akarere

Yanditswe: Wednesday 18, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Kongo, Felix Tshisekedi yavuze kuri uyu wa kabiri ko umutwe wa M23 utaravana abarwanyi bawo bose mu bice wafashe mu burasirazuba bw’igihugu.
Awushinja guhuma amaso akarere, ko wakuye abasirikare bawo bose muri ibyo bice nyamara bacyibereyemo.
Ibi yabivugiye mu nama mpuzamahanga y’ubukungu i Davos mu Busuwisi kuri uyu wa kabiri.
Abategetsi bo mu karere ka Afrika y’uburasirazuba bakoze amasezerano mu kwezi kwa cumi na kumwe umwaka ushize,asaba uwo mutwe (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Kongo, Felix Tshisekedi yavuze kuri uyu wa kabiri ko umutwe wa M23 utaravana abarwanyi bawo bose mu bice wafashe mu burasirazuba bw’igihugu.

Awushinja guhuma amaso akarere, ko wakuye abasirikare bawo bose muri ibyo bice nyamara bacyibereyemo.

Ibi yabivugiye mu nama mpuzamahanga y’ubukungu i Davos mu Busuwisi kuri uyu wa kabiri.

Abategetsi bo mu karere ka Afrika y’uburasirazuba bakoze amasezerano mu kwezi kwa cumi na kumwe umwaka ushize,asaba uwo mutwe kuva mu bice uherutse gufata bitarenze tariki ya 15 z’uku kwezi kwa mbere.

Ibi biri muri gahunda yo kurangiza intambara imaze guhekura abatari bake hamwe n’abagera kuri 450,000 bavuye mu byabo.

Izi ntambara zateye kandi umwuka mubi mu mubano hagati ya Kongo n’igihugu baturanye cy’ u Rwanda.

Kubwa Perezida Tshisekedi, M23 iracyari mu bice yafashe. Avuga ko uwo mutwe werekana ko urimo kwimuka, ariko sibyo. Icyo bakorango ni ukuzenguruka aho bari, bava hamwe bajya ahandi ariko bakaguma mu bice bafashe.

Umuvugizi w’umutwe wa M23, Lawrence Kanyaka, we avuga ko ari leta ya Kongo itarimo kubahiriza amasezerano yo guhagarika intambara kuko ikomeza guha intwaro imitwe irwanira muri ako karere.

Perezida Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gusasira iyo ntambara mu gufasha izi nyeshyamba.Ibi birego bishyigikiwe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi hamwe n’abahanga ba ONU. Ariko u Rwanda rurabihakana rwivuye inyuma.

Reuters

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa