skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yabwiye UN ko u Rwanda rwabateye n’imbogamizi ikomeye bafite

Yanditswe: Wednesday 21, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inteko Rusange ya 77 ya UN,Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yashimangiye ko igihugu cye cyatewe n’u Rwanda rwitwikiriye umutaka wa M23.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022 ubwo hatangizwaga iyi Nteko Rusange ya Loni iri kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu binyuranye.
Perezida Tshisekedi yavuze ko nubwo igihugu cye gifite ubushake bwiza bwo kubana mu mahoro n’abaturanyi, "bamwe muri bo nta (...)

Sponsored Ad

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inteko Rusange ya 77 ya UN,Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yashimangiye ko igihugu cye cyatewe n’u Rwanda rwitwikiriye umutaka wa M23.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022 ubwo hatangizwaga iyi Nteko Rusange ya Loni iri kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu binyuranye.

Perezida Tshisekedi yavuze ko nubwo igihugu cye gifite ubushake bwiza bwo kubana mu mahoro n’abaturanyi, "bamwe muri bo nta kindi cyiza babonye cyo kudushimira kitari ubushotoranyi no gufasha imitwe yitwaje intwaro ikora iterabwoba iyogoza uburasirazuba" bwa DR Congo.

Yashinje u Rwanda ko kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, rwongeye gushotora igihugu cye mu gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 mu buryo bw’ibikoresho n’abasirikare, rurenze ku mahame shingiro ya ONU n’ay’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA).

Perezida Tshisekedi yagize ati "Namaganye nivuye inyuma, [ndi] hano hantu hafite igisobanuro gikomeye ku buzima bw’isi, ubu bushotoranyi bwa kenshi igihugu cyanjye gikorerwa n’umuturanyi wacyo u Rwanda rwihishe mu mutwe w’iterabwoba witwa M23".

Yongeyeho ko uruhare rw’u Rwanda mu makuba Abanyecongo babayemo mu bice avuga ko igisirikare cyarwo kigaruriye, n’urwa M23 ifatanyije na cyo, "rutakigibwaho impaka".

Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko ibibazo by’umutekano mucye byugarije Abanyekongo, bikwiye kujya ku Rwanda.

Uyu mutwe wo uvuga ko kwitwa uw’’iterabwoba" nta kintu bivuze kuri wo.

Kuva ku itariki ya 13 y’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka, umutwe wa M23 ugenzura umujyi wa Bunagana wo mu ntara ya Kivu ya ruguru, uri ku mupaka na Uganda, hamwe n’utundi duce tumwe two muri iyo ntara.

Yaboneyeho kandi gusaba ko raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yashinje u Rwanda gufasha M23, ko yashyikirizwa akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, mu buryo bweruye, ubundi ngo abagize uruhare mu bibazo biri mu burasirazuba bwa Congo, bakirengera ingaruka zabyo.

Tshisekedi yavuze kandi ko mu rugamba FARDC irimo kurwana na M23 bakomeje guhura n’imbogamizi zo kutabona intwaro kubera ibihano byafatiwe iki Gihugu.

Nyamara kuva uyu mutwe wakubura imirwano, wakunze kuvuga kenshi ko nta bufasha uhabwa n’ikindi Gihugu nkuko bakomeje kubigereka ku Rwanda.

Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma ubwo yahakanaga ubufasha bavugwaho guhabwa n’u Rwanda, yagize ati “Habe n’urushinge rwo kudoda imyenda baduha.”

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda na we witabiriye iyi Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, arayigezaho ijambo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa