skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yasezeranyije ko abagabye igitero muri Resitora muri Beni bazashakwa bakarimburwa

Yanditswe: Sunday 26, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abategetsi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bavuga ko abantu batari munsi ya batandatu bapfiriye mu gitero cy’igisasu cy’umwiyahuzi muri resitora (restaurant) yo mu mujyi wa Beni mu burasirazuba bw’igihugu.
Polisi yabujije uwo mwiyahuzi kwinjira mu nyubako, ariko uwo mugabo yiturikirije mu muryango wayo ariyica hamwe n’abandi bantu batanu.
Abandi bantu 13 bakomeretse.
Abategetsi begetse icyo gitero cyo ku wa gatandatu ku mutwe w’intagondwa wa Allied Democratic Forces (ADF), uvugwa ko (...)

Sponsored Ad

Abategetsi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bavuga ko abantu batari munsi ya batandatu bapfiriye mu gitero cy’igisasu cy’umwiyahuzi muri resitora (restaurant) yo mu mujyi wa Beni mu burasirazuba bw’igihugu.

Polisi yabujije uwo mwiyahuzi kwinjira mu nyubako, ariko uwo mugabo yiturikirije mu muryango wayo ariyica hamwe n’abandi bantu batanu.

Abandi bantu 13 bakomeretse.

Abategetsi begetse icyo gitero cyo ku wa gatandatu ku mutwe w’intagondwa wa Allied Democratic Forces (ADF), uvugwa ko ukorana n’umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS).

Mu butumwa bwo kuri Twitter, Perezida Félix Tshisekedi yihanganishije abo mu miryango yabuze abayo, yamagana iki "gitero gishya cy’iterabwoba".

Yavuze ko "abakora ibi byaha bazahigwa basenywe burundu".

Ababibonye babiri babwiye ibiro ntaramakuru AFP ko abantu barenga 30 bari barimo kwishimira Noheli muri resitora yitwa In Box ubwo icyo gisasu cyaturikaga.

Amakuru avuga ko abana n’abategetsi bo muri ako gace bari bari muri iyo resitora muri icyo gihe.

Umuvugizi wa guverinoma,akaba Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru,Patrick Muyaya, yatangarije RTNC ko iki gitero ari icy’umwiyahuzi.

Ati: “Hari hagati ya saa moya na 45 na saa mbili z’ijoro ubwo habaye iturika ry’igisasu, bigaragara ko ari igitero cy’ubwiyahuzi. N’umugabo waturitse yegereye akabari kitwa In Box.

Ako kanya,yiyahura yishe abandi bantu 5 barimo kapiteni w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, abakobwa be babiri,n’undi mugabo n’umugore.

Abantu bagera kuri 6 rero bahise bapfa. Hari abakomeretse bagera muri mirongo, barimo abayobozi bungirije b’uturere babiri bose bajyanywe mu bitaro bikuru i Beni."

Yakomeje agira ati "Twamaganye iki gitero cyagize icyunamo umunsi wa Noheri aho abakristu n’abandi baba bateraniye hamwe n’imiryango yabo."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa