Perezida Tshisekedi yashimiye ingabo zimurinda zavuzwemo n’uwa FDLR
Yanditswe: Monday 21, Aug 2023
Perezida wa RDC ,Félix Tshisekedi yashimye abasirikare bagize umutwe w’Ingabo zimurinda ku bw’umutekano we ndetse n’uko zawurinze mu gihe cy’imikino ya La Francophonie yabereye i Kinshasa ku nshuro ya IX.
Perzida Tshisekedi ariko ntiyigeze akomoza ku bimaze iminsi bivugwa ko umutwe umurinda yawuvanzemo bamwe mu barwanyi ba FDLR igizwe na bamwe mu basize bakoze Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Komanda w’ishami ry’uyu mutwe rikorana na polisi, Major Ephraïme Muzinga, ni we wabitangarije ingabo ze ingabo ayobora ku Cyumweru, itariki ya 20 Kanama mu Kigo cya Gisirikare cya Tshatshi giherereye muri Komini ya Ngaliema.
Ati: "Nkuko mubizi, igihugu cyacu cyakiriye imikino ya IX ya La Francophonie yahuje ibihugu 39 bigize uyu muryango. Twakiriye rero abashyitsi bamaze igihe cyabo mu mahoro. Mbere na mbere, ndashaka kubashimira akazi kanyu katoroshye kuva iyi mikino yatangira kugeza irangiye".
Yabibwiye ingabo ze, avuga ko ibyo byatumye hirindwa ibibi byatekerezwaga nk’uko iyi nkuru dukesha politico.cd ikomeza ivuga.
Yakomeje agira ati: “Twabonye iri teka ryatanzwe na Perezida wa Repubulika, Umugaba w’ikirenga mu Nama Nkuru y’Ingabo we ubwe yari ayoboye kandi yari yitabiriye. Ingingo yonyine yari ku murongo w’ibyigwa: gutekanisha imikino ya La Francophonie hamwe n’amabwiriza ya “zero incident”.
Komanda Ephraïme yanagaragaje ko imbaraga zashyizwe mu bikorwa byo kurinda umukuru w’igihugu witabiriye iyo mikino, na we , binyuze mu buryo bwe, "washimye by’umwihariko" izi ngabo. Kubw’ibyo nawe akaba yarashimiwe ku rwego rw’igihugu ndetse na mpuzamahanga.
Kuva ku itariki ya 28 Nyakanga kugeza ku ya 6 Kanama uyu mwaka, nibwo Kinshasa yakiriye imikino ya IX ya La Francophonie. Ibihugu byose byitabiriye ndetse n’umuryango mpuzamahanga wa La Francophonie (OIF) byashimye uko yateguwe nubwo byose bitari shyashya nk’uko byagaragajwe n’amakipe amwe akigera i Kinshasa yagiye anenga ahantu yacumbikiwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *