skol

Perezida Tshisekedi yavuze amagambo akomeye ku ngabo za EAC ashobora kwirukana

Yanditswe: Tuesday 29, Aug 2023

featured-image

Perezida Evariste Ndayishimiye w’igihugu cy’u Burundi wari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri I Kishasa muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo,yagiranye ibiganiro na mugenzi we,Felix Tshisekedi byibanzwe ku bikorwa by’ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba muri Kongo.

Ibi biganiro byabereye ku ngoro y’umukuru w’igihugu izwi nka Palais de la Nation mu murwa mukuru Kinshasa.

Mu byavuzweho harimo manda y’ingabo za EAC zoherejwe kurinda amahoro no kugarura ituze mu ntara za Kivu ya ruguru n’iy’epfo.

Perezida Evariste Ndayishimiye uyoboye umuryango wa Afurika y’iburasirazuba muri iki gihe, yavuze ko ubu bigoye kurangiza manda y’ingabo z’uyu muryango kuko kuri we zigifite byinshi byo gukora.

Ariko anasaba ingabo zose za EAC ziri muri Kongo gukora akazi kazo neza nkuko bikorwa n’igihugu cye.

Nubwo ingabo za EAC ziri mu butumwa bw’akazi mu burasirazuba bwa Kongo Perezida Felix Tshisekedi yanenze imikorere yise idawitse ya zimwe muri zo.

Umukuru w’igihugu cya Kongo yongeyeho ko mu gihe izi ngabo zidakoze neza ibyo zisabwa zasimbuzwa iza Kongo vuba na bwangu.

Manda y’ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba EAC iteganyijwe kurangira tariki 8 y’ukwezi kwa 9 uyu mwaka. Aba bakuru b’ibihugu bombi ntacyo batangaje kubyerekeye kuva cyangwa se kuguma muri Kongo kw’ingabo za EAC.

Kuri uyu wa mbere kandi Kongo n’Uburundi basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bikorwa bya gisirikare.

Ibi ni mu rwego rwo kwimakaza umubano ibi bihugu byombi bisanzwe bifitanye.
Ariko abakurikiranira hafi ibya politike ya Kongo bavuga ko ibi nta musaruro bizatanga.

IJWI RY’AMERIKA

Ibitekerezo

  • Azazirukana se ahasigare ko icyabo ari ugusahura abaturage gusa? Ese imyiyereko mbona ingabo ze zihoramo ngo zerekana ko zikomeye ni iyiki ko igihugu cyabo cyahindutse indiri y’amabandi n’abicanyi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa