skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yateguje intambara hagati ya RDC n’u Rwanda

Yanditswe: Wednesday 06, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa RDC Felix Tshisekedi avuga ko u Rwanda rudahagaritse gushyigikira M23 irwanira mu burasirazuba bw’igihugu cye, bashobora kujya mu ntambara narwo kandi ngo ntabwo ari abanyantege nke.
Félix Tshisekedi,Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ikungahaye ku mabuye y’agaciro, yatangarije ikinyamakuru Financial Times mu biro bye i Kinshasa ko intambara n’u Rwanda ishoboka.
Ati“Ibyo birashoboka. Niba ubushotoranyi bw’u Rwanda bukomeje, ntabwo tuzicara ngo tureke kugira iyo (...)

Sponsored Ad

Perezida wa RDC Felix Tshisekedi avuga ko u Rwanda rudahagaritse gushyigikira M23 irwanira mu burasirazuba bw’igihugu cye, bashobora kujya mu ntambara narwo kandi ngo ntabwo ari abanyantege nke.

Félix Tshisekedi,Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ikungahaye ku mabuye y’agaciro, yatangarije ikinyamakuru Financial Times mu biro bye i Kinshasa ko intambara n’u Rwanda ishoboka.

Ati“Ibyo birashoboka. Niba ubushotoranyi bw’u Rwanda bukomeje, ntabwo tuzicara ngo tureke kugira iyo tubikoraho. Ntabwo turi abanyantege nke. ”

Amagambo ya Tshisekedi akurikira ibitero bikomeye biri kubera mu burasirazuba bwa Kongo bikozwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23, yavuze ko ushyigikiwe n’u Rwanda.

Mu byumweru bishize, aba barwanayi bakajije umurego mu bitero bimaze gutuma abantu 170.000 bahunga,kuva M23 yagaruka mu mpera z’umwaka ushize, hashize hafi imyaka icumi amasezerano y’amahoro yemejwe. Amerika yatangajeko itewe impungenge n’ibyo bitero byambukiranya imipaka.

Tshisekedi yagize ati: "Nta gushidikanya rwose ko u Rwanda rushyigikiye Umutwe wa M23.Turashaka amahoro".

Ibi Tshisekedi yabivugiye mu kiganiro cye cya mbere yagiranye n’itangazamakuru mpuzamahanga kuva yatangira imirimo ye mu 2019 nyuma yo gutsinda amatora atavugwaho rumwe.

Yakomeje ati“Ariko niba gusunika birenze urugero. . . igihe kimwe tuzafata ingamba. ”
Kigali yahakanye ko nta ruhare yagize mu bibazo by’imbere mu gihugu cya DRC inavuga ko hari ibisasu byaturutse ku butaka bwa DRC biterwa mu Rwanda.

Mu mpera y’imyaka ya za 90, u Rwanda na Uganda byahuriye Kongo, bituma havuka intambara nyinshi ndetse havuka n’imitwe itagira ingano muri iki gihugu yose ishaka kugira uruhare ku mutungo kamere wa RDC.

Raporo ya IRC ivuga ko hagati ya 1998 na 2008, abantu bagera kuri miliyoni 5.4 baguye mu makimbirane yabereye mu burasirazuba bwa RDC.

M23 yatangiye nk’inyeshyamba mu mwaka wa 2012 ariko itsindwa n’ingabo za Kongo n’umuryango w’abibumbye, bituma habaho amasezerano y’amahoro mu 2013. Nyuma yo kudashyirwa mu bikorwa kw’ayo masezerano, uyu mutwe witwaje intwaro wongeye kugaragara mu mpera z’umwaka ushize.

Tshisekedi yagize ati: "U Rwanda rurwanira muri RDC mu mababa ya M23 yatsinzwe mu 2013." Yongeyeho ko ikimenyetso ari abasirikare b’u Rwanda bafatiwe muri RDC. nubwo u Rwanda rwavuze ko bashimuswe.

Perezida Tshisekedi yavuze ko ibyo mugenzi we Kagame yashinje FARDC gukorana na FDLR yahungiye muri RDC nyuma yo gukora Jenoside mu Rwanda ari ari “urwitwazo rudakwiriye”.Ibyo biri mu bikubiye mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na RBA.

Yemeja ko ingabo ze zafashe “amagana” y’abarwanyi ba FDLR maze zibaha u Rwanda

Yongeyeho ko hari inama ebyiri zigamije kunga ibihugu byombi zirimo: imwe iyobowe na perezida wa Angola, João Lourenço igamije guhuza Tshisekedi na Kagame ku wa gatatu n’indi iyobowe na Kenyatta uyoboye n’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba.

Tshisekedi yagize ati: "Hari ibyiringiro igihe cyose hari ukuri.Igihe u Rwanda rwakwemera ko rwashyigikiye M23 rukavuga n’impamvu rushyigikiye uwo mutwe byaba ari ukuri.Dushobora noneho kuganira no kubishyira byose ku meza. ”

Yongeyeho ko u Rwanda nirwanga kwemera ko rushyigikiye M23 baraba“bivuze ko hari gahunda yihishe”.

Iyi nkuru ya Financial Times yasohotse uyu munsi gusa ntabwo umwanditsi wayo yavuze igihe iki kiganiro cyabereye ariko birashoboka ko ari kuri uyu wa Kabiri kubera ko Perezida Tshisekedi yabajijwe ku ijambo rya Perezida Kagame ryo kuwa Mbere ndetse ejo nijoro akaba yarageze muri Angola.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa