skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yinjiye mu biganiro na MONUSCO bishobora kuyirukana muri RDC

Yanditswe: Tuesday 02, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya yavuze ko hatangiye ibiganiro bigamije gusuzuma ibimaze iminsi bisabwa n’Abanye-Congo ko Ingabo za Monusco zasubira iwabo kuko ntacyo zabamariye mu myaka irenga 20 zimaze ku butaka bwabo.
Izi ngabo zahawe inshingano zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw’Igihugu cyabo ariko zibera mu bigo byazo abaturage bari gushira.
Muyaya yagize ati “Guverinoma yasabwe kugirana ibiganiro na Monusco mu rwego rwo gusuzuma gahunda y’uko (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya yavuze ko hatangiye ibiganiro bigamije gusuzuma ibimaze iminsi bisabwa n’Abanye-Congo ko Ingabo za Monusco zasubira iwabo kuko ntacyo zabamariye mu myaka irenga 20 zimaze ku butaka bwabo.

Izi ngabo zahawe inshingano zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw’Igihugu cyabo ariko zibera mu bigo byazo abaturage bari gushira.

Muyaya yagize ati “Guverinoma yasabwe kugirana ibiganiro na Monusco mu rwego rwo gusuzuma gahunda y’uko abasirikare bari muri ubu butumwa basubizwa iwabo nk’uko biteganywa n’umwanzuro wa 2556 w’Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi.”

Ibi biganiro bigiye kuba mu gihe ku wa Mbere, tariki 1 Kanama 2022, Perezida Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite n’uwa Sena ndetse n’Abayobozi b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iyi nama na yo yari igamije kurebera hamwe imikorere y’Ingabo za Monusco muri RDC.

Imyigaragambyo yo kwamagana Monusco muri RDC imaze kugwamo abantu 36 barimo abasirikare bane bari muri ubu butumwa.

Amasezerano ashyiraho Monusco yitwa SOFA, yasinywe tariki 30 Ugushyingo 1999. Kuva yashyirwaho umukono biragoye kubona umusaruro w’ibikorwa by’izi ngabo, kuko aho kugira ngo imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa RDC igabanuke, yiyongereye mu buryo bukomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa