skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yiyemeje gufungira u Rwanda amayira

Yanditswe: Saturday 28, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yafashe umwanzuro wo gufungira u Rwanda amayira mu nama y’umutekano yayoboye.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya Katembwe, yatangaje ko inama y’umutekano yayobowe n’umukuru w’igihugu bafatiyemo imyanzuro itandukanye irimo gufungira inzira igihugu cy’u Rwanda.
Ati “ Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yayoboye inama y’inzego z’umutekano (...)

Sponsored Ad

Perezida Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yafashe umwanzuro wo gufungira u Rwanda amayira mu nama y’umutekano yayoboye.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya Katembwe, yatangaje ko inama y’umutekano yayobowe n’umukuru w’igihugu bafatiyemo imyanzuro itandukanye irimo gufungira inzira igihugu cy’u Rwanda.

Ati “ Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yayoboye inama y’inzego z’umutekano yiga ku bibazo by’umutekano by’umwihariko mu gace ka Kitshanga no mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru; yizeza abaturage cyane abo muri Kivu y’Amajyaruguru, ko ingamba zose zafashwe mu gufungira amayira u Rwanda na M23.”

Iyi nama yatumijwe nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zifashe umujyi muto wa Kitshanga,na nyuma y’uko indege y’igisirikare cya Congo yinjiriye mu Rwanda, ku nshuro ya gatatu bikaba ngombwa ko iraswaho.

Ntabwo iryo tangazo risobanura neza uburyo u Rwanda rugiye gufungirwa inzira, gusa usesenguye neza byumvikanisha n’ubundi umurongo RDC imaze igihe yarafashe, ko u Rwanda ruvogera ubusugire bwayo.

Iyi nama ibaye nyuma y’iminsi ibiri Ingabo za M23 zigaruriye agace ka Kitshanga mu mirwano ikomeye yayihuje n’ingabo za Leta.

Igisirikare cya Congo cyatangaje ko kuva mu gace ka Kitshanga ari amayeri y’urugamba yo kubona uko bakwivuna M23.

Mbere yo gufata Kitshanga, M23 yari yafashe utundi duce dutandukanye turimo imihanda ihinguka i Goma, bivuze ko ubu ariyo iri kugenzura inzira zo mu merekezo ya Goma-Masisi.

Mu magambo yumvikanye ubwo bafataga Kitshanga izi nyeshyamba zavugaga ko zigiye guhagrika Jenoside iri gukorerwa bene wabo bari I Masisi Lita n’ingabo zayo bahagarikiye abo bicanyi.

Ibitekerezo

  • Ntanwo ari ugufunga inzira izi myabagendwa ahubwo yavuze ashaka guhagarika gahunda zose za M23 nizu Rwanda.
    Ubwo arabikora ate?

    ARIKO YE IYO UREBA IGIHAGARARO CYUMUGABO, UKIBAZA MUMUTWE WE UKO HIBAZA, USANGA BINYURANYE KOKO.NDABIVUGIRA KO CYABITAMA YAVUWE AFUNGIYE AMAYIRA URWANDA NA M23, NONE SE AYO MAYIRA YARAYO URWANDA GUSA, NTABANYEKONGO BAHANYURA BAJYA GUSHAKA IBINTU?cYABITAMA WE AHUBWO WASAZE WARI KUBANZA UKIBAZA IYO MIPAKA NIBANDE BAYINYURAMO?nI URWANDA NA m23 ?ABANYEKONGO SE BANYURA HE?UBUNDI UKABONA GUFATA IBYEMEZO BYO GUFUNGA, NAHO UBUNDI TU TE TROMPE FORT, ABANYEKONGO SE NIBABAHUNGA BAZANYURA HE? UZABAHEZA IYO SE BE GUHUNGA INTAMBARA WATEJE? UGIYE KUBONA ICYO BAGUKORERA URABABUZA GUHAHA NKANDE WA MUGOME WE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa