skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yongeye kwanga ubufasha bwa RDF anakurira inzira ku murima Inyeshyamba zifuza kwinjira muri FARDC

Yanditswe: Saturday 02, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu ijambo Perezida Felix Tshisekedi yagejeje ku banyekongo ku munsi wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 62 y’ubwigenge bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, tariki ya 30 Kamena 2022,yemeje ko batifuza Ingabo z’u Rwanda mu ngabo za EAC zizajya muri Congo
Perezida Tshisekedi yashimangiye ko yasabye ko ingabo z’u Rwanda zidakenewe mu ngabo za EAC zitegerejwe kujya guhangana na M23 yabereye ibamba Leta ye.
Yagize ati “Ni muri urwo rwego kandi kohereza ingabo z’akarere mu burasirazuba bw’igihugu cyacu (...)

Sponsored Ad

Mu ijambo Perezida Felix Tshisekedi yagejeje ku banyekongo ku munsi wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 62 y’ubwigenge bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, tariki ya 30 Kamena 2022,yemeje ko batifuza Ingabo z’u Rwanda mu ngabo za EAC zizajya muri Congo

Perezida Tshisekedi yashimangiye ko yasabye ko ingabo z’u Rwanda zidakenewe mu ngabo za EAC zitegerejwe kujya guhangana na M23 yabereye ibamba Leta ye.

Yagize ati “Ni muri urwo rwego kandi kohereza ingabo z’akarere mu burasirazuba bw’igihugu cyacu bigomba gushyirwa mu rwego rwo gushyigikira ingabo zacu, ingabo za EAC zigizwe n’ingabo zaturutse mu bihugu bimwe by’inshuti, abagize Umuryango, kugira ngo zitange umusanzu kurandura burundu ihohoterwa n’umutekano muke.

Nasabye kandi mbona ko u Rwanda rutitabira, kubera ubwitange bwarwo n’ubufatanye bwarwo n’umutwe w’iterabwoba wa M23.”

Perezida Tshisekedi yashimangiye ko yashyizeho gahunda yo kwambura intwaro inyeshyamba zose zigasubizwa mu buzima busanzwe mu rwego rwo guha ituze abaturage.

Yagize ati "Ndahumuriza abaturage ba Kongo,mu moko yabo yose ko ntazareka gushyira ingufu mu kugarura amahoro n’umutekano no kwirukana abateye mu karere kacu.

Muri urwo rwego, ndahamagarira buri wese muri twe gutekereza ko ubusugire bw’akarere ari ikibazo cy’ingenzi. kubw’ibyo ntituzemera ibikorwa ibyo ari byo byose bibubangamira cyangwa ngo tubyirengagize.

Aha niho twibutsa ko gukunda amahoro no kubana neza n’abaturanyi atari intege nke. Abanyekongo, abantu bakunda amahoro n’ubutabera, ntibazemera guhora baterwa.Mu gushaka ayo mahoro turasaba n’amajwi yacu yose kandi tuzakoresha amajwi yose yumvikana kugira ngo Abanyekongo babeho mu mahoro ku butaka bwabo ".

Yakuriye inzira ku murima imitwe yitwaje intwaro ko itazongera kwinjira mu nzego z’umutekano, kabone n’ubwo abayigize barambika hasi intwaro ku bushake, ahubwo ko abakoze ibyaha by’intambara bazabiryozwa imbere y’ubutabera.

Urubyiruko rugera kuri magana abiri rwakoze imyigaragambyo i Kinshasa ku wa gatandatu rwamagana u Rwanda, ruregwa n’ubuyobozi bwa RDC kuba rwarahaye "inkunga idasubirwaho" M23, yongera gufata intwaro mu mpera z’umwaka ushize, nyuma yo gutsindwa mu buryo bwa gisirikare n’ingabo za UN na FARDC muri 2013.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa