Perezida Uhuru Kenyatta ategerejwe i Goma mu mugambi wo kujyana M23 Rumangabo
Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2023
Uyu munsi kuwa 12 Nyakanga 2023, uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, ategerejwe mu mujyi wa Goma, mu murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru
Bwana Uhuru Kenyatta niwe muhuza mu ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ihanganishije Leta ya Congo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Nk’uko byamaze Kumenyekana, Uhuru Kenyatta aje mu mugambi wo kujyana inyeshyamba za M23 mu kigo cya Rumangabo nkuko Leta ya Congo yabyifuje.
Minisitiri w’ubufatanye mu karere Bwana Mbusa Nyamwisa nawe yageze i Goma, aho biteganijwe ko nawe ari mubari bwakire umuhuza Uhuru Kenyatta afatanyije n’abasirikare bakuru bo mu ngabo za FARDC.
Uyu muhuza aje mu gihe imirwano yongeye kubura mu bice bya Masisi ndetse na Rutshuru. Aho amakuru yakomeje gucicibikana ku mbuga nkoranyambaga ko umutwe w’inyeshyamba wa M23, wamaze kwigarurira Centre nini ya Gurupoma ya Bukombo, iri muri Teritware ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Gurupoma ya Bukomo yigaruriwe n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, nyuma y’imirwano ikomeye yayihuje n’ihuriro ry’imitwe ikorana byahafi n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo arizo CMC, Nyatura, FDLR Wazalendo ndetse na abandi bacanshuro b’abazungu.
Ibitekerezo
Ese koko bumva M23 izajya Rumangabo nk’imfungwa? Politiki irashimisha kabisa.
Niho nabonye umuntu akora byo atemera akavuga ibyo atumva.
Dore umuti:
– RDC niyemere ishyikirane na m23 nk’abantu bayo yumve icyo bashaka hazabeho guuriramo hagati kubyo bumvikana.
– Niba gushyikirana babyanze kuko birabagoye cyane ko basabwa gutandukana na FDLR kandi barabaye umwe, nibarwane batsindwe bahunge habona bitazitwa ko bagambaniye igihugu.
– Nibace bugufi basabe u Rwanda ruze ruhakore isuku rukuramo FDLR batazagorwa no gushaka kwitandukanya nayo ikabahindukirana cyane ko ibarusha imbaraga.
– RDC nigumane akavuyo kayo ireke kugatwerera abandi kuko ntawe uhitiramo undi uko abaho nuko afata ibyemezo bimureba kugiti cye.
– RDC nireke imishyikirano ya baringa iheza uwo bahanganye nyakuri (m23) kuko ntacyo yazabafasha kitari uguta umwanya.
– RDC nikoreshe referandum igamije ko Kivu zombi zigenga.setu