skol
Fortebet

Perezida wa Sri Lanka uheruka kurokoka abaturage yahunze n’indege ya gisirikare

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 July 2022

Perezida wa Sri Lanka Gotabaya Rajapaksa yahunze igihugu mu ndege ya gisirikare, mu gihe hari imyigaragambyo ikomeye ishingiye ku izahara ry’ubukungu bw’iki gihugu cyo muri Aziya y’amajyepfo.

Igisirikare cy’iki gihugu kirwanira mu kirere cyemeje ko uyu mugabo w’imyaka 73 yahungiye mu birwa (amazinga mu Kirundi) bya Maldives ari kumwe n’umugore we n’abashinzwe umutekano babiri.

Bageze mu murwa mukuru Malé wa Maldives ahagana saa cyenda z’ijoro (03:00) zo ku isaha yaho, ni ko ishami rya BBC ritangaza ibiganiro mu rurimi rwa Sinhala ruvugwa muri Sri Lanka ribyumva.

Kugenda kwa Rajapaksa gusoje isimburana ku butegetsi ry’umuryango umwe wategetse Sri Lanka mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo.

Yari amaze igihe yihishe nyuma yuko imbaga y’abigaragambya yiraye mu nyubako atuyemo ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.

Mbere, Perezida Rajapaksa yari yasezeranyije ko yegura kuri uyu wa gatatu ku itariki ya 13 y’ukwezi kwa karindwi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, abategetsi babwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko atari yagatanze ibaruwa ye y’ubwegure ngo ayihe umukuru w’inteko ishingamategeko.

Umuvandimwe we, Basil Rajapaksa, wahoze ari Minisitiri w’imari, na we yahunze igihugu, nkuko abatanze amakuru babibwiye BBC. Bivugwa ko arimo kwerekeza muri Amerika.

Mu gihe Abanya-Sri Lanka babyukaga bumva iyi nkuru yuko Perezida yahunze, ababarirwa mu bihumbi biraye mu mihanda yo mu murwa mukuru Colombo.

Benshi bateraniye ahantu h’ibanze habera imyigaragambyo hitwa Galle Face Green. Bamwe bumvaga amagambo avugirwa ahahise hategurwa kugira ngo abaturage basanzwe bavuge ijambo.

Mu rurimi rwa Sinhala, abavuga ijambo banyuzagamo bagatera hejuru bati "Intsinzi ku rugamba", iyi ikaba ari intero yagiye isubirwamo mu myigaragambyo, mu kwamagana leta n’abategetsi rubanda ibona ko barananiwe kuyikorera.

Abandi bari barakajwe no kuba Rajapaksa yagiye, bakabibona nko kuba nta buryo buhari mu gihugu bwo kuryoza umuntu ibyo yakoze.

GP Nimal, uri mu bigaragambya, yagize ati: "Ntitubikunze. Turashaka kumugumana. Turashaka ko agarura amafaranga yacu! Turanashaka gushyira ba Rajapaksa bose [umuryango w’aba Rajapaksa] muri gereza ifunguye aho bashobora gukora akazi k’ubuhinzi".

Ariko Reshani Samarakoon, umunyeshuri muri kaminuza w’imyaka 23, yabwiye BBC ko ihunga ry’uyu wari Perezida ryatanze "icyizere ko mu gihe kiri imbere dushobora kugeraho tukaba igihugu giteye imbere, mu bukungu no mu mibereho".

Abanya-Sri Lanka begeka ku butegetsi bwa Perezida Rajapaksa izahara ry’ubukungu rya mbere ribi cyane ribayeho mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize.

Hashize amezi bagorwa n’ibura ry’umuriro rya buri munsi n’ubucye bw’ibyibanze nk’ibitoro, ibiribwa n’imiti.

Rajapaksa, ufite ubudahangarwa bwo kudakurikiranwa mu nkiko mu gihe akiri Perezida, byemezwa ko yari yarashatse guhungira mu mahanga mbere yuko ava ku butegetsi, kugira ngo yirinde ko ashobora gutabwa muri yombi n’ubutegetsi bushya.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abimukira Barenga 250 barusimbutse mu Nyanja ya Mediterane

Abasirikare ba Tuniziya Batabaye Abimukira Barenga 250 muri Mediterane...
8 August 2022 0

US yamaganye Ubushinwa bwakoze imyitozo yo gutera Taiwan

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirashinja Pékin/Beijing ko iri gukora ibikorwa...
7 August 2022 0

Umukecuru yagiye gutabara umugabo we wari ugiye kurohama barapfana

Umukecuru yarohamye mu mazi ubwo yagerageza gutabara umugabo we nyuma yo...
6 August 2022 0

Imbaga y’abanye Goma yitabiriye gushyingura abaguye mu myigaragambyo

Abarenga 5000 nibo bitabiriye umuhango wo gushyingura bagenzi babo biciwe...
5 August 2022 0

DR Congo: Haravugwa imirwano y’Imbonerakure na Red-Tabara

Abarwanyi b’Imbonerakure kuwa gatatu bigaruriye agace ka Birimba nyuma...
5 August 2022 0

Mozambike: RDF yabohoje abaturage barenga 600 bari bafashwe n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa budasanzwe mu gihugu cya Mozambique,...
4 August 2022 0