skol
fortebet

Perezida wa Ukraine yavuze amagambo akomeye nyuma yo guhabwa ibifaru bikomeye n’Ubudage

Yanditswe: Thursday 26, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu kiganiro yahaye Sky News,yishimiye ko nyuma y’ibyumweru nta mwanzuro urafatwa,Ubudage bwemeye koherereza Ukraine ibifaru biasanzwe bya Leopard 2 tanks mu kuyifasha guhangana na Vladimir Putin.
Uyu yabwiye Sky News ko yishimye cyane ndetse anashimira Ubudage kuba bwemeye koherereza Ukraine ibifaru 14 bikaze bya Leopard 2 tanks gusa yemeza ko umubare n’uburyo bwo kubitwara bigera muri Ukriane bigoye.
Yabwiye Sky News ati "Ndashaka gushimira Ubudage,Ubwongereza na Amerika ko bafashe iki (...)

Sponsored Ad

Mu kiganiro yahaye Sky News,yishimiye ko nyuma y’ibyumweru nta mwanzuro urafatwa,Ubudage bwemeye koherereza Ukraine ibifaru biasanzwe bya Leopard 2 tanks mu kuyifasha guhangana na Vladimir Putin.

Uyu yabwiye Sky News ko yishimye cyane ndetse anashimira Ubudage kuba bwemeye koherereza Ukraine ibifaru 14 bikaze bya Leopard 2 tanks gusa yemeza ko umubare n’uburyo bwo kubitwara bigera muri Ukriane bigoye.

Yabwiye Sky News ati "Ndashaka gushimira Ubudage,Ubwongereza na Amerika ko bafashe iki cyemezo.

Muri rusange ndishimye kandi ndashimira isi yose ku bufasha iha Ukraine.Ariko mvugishije ukuri,umubare w’ibifaru ndetse n’uburyo bwo kubigeza kuri Ukraine biragoye.

Bwana Zelenskyy yamenye ko Ubudage bwari bumaze igihe bucecetse bwafashe icyemezo gikomeye cyo guha Ukraine ibi bifaru bikomeye bya Leopard.

Olaf Scholz umuyobozi w’Ubudage yemeje ko biriya bifaru byoherezwa muri Ukraine hatitawe ku bikangisho by’abarusiya ndetse asaba inshuti kubafasha kubyohereza.

Nyuma y’iryo tangazo,Uburusiya bwagize buti "Nabyo [ibifaru] bizatwikwa nkuko n’ibindi byagenze."

Nyuma y’iki cyemezo cy’Ubudage,ibihugu nka Polonye na Espagne nabyo bishobora kohereza ibifaru muri Ukraine.

Kyiv yavuze ko Ingabo z’abarusiya zarashe misile zirenga 30 ku birindiro by’ingabo za Ukraine hirya no hino mu rwego rwo kuzahaza imikorere y’igisirikare cyabo.

Umuvugizi w’igisirikare cya Ukraine yagize ati "Twari twiteze misile zirenga 30 kandi zatangiye guterwa hirya no hino."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa