skol
fortebet

Perezida wa Ukraine yavuze igihano gikomeye yifuza ko ibihugu bikomeye byafatira Uburusiya

Yanditswe: Tuesday 29, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yashishikarije ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi (Uburayi n’Amerika) gukaza ibihano ku Burusiya, harimo no gukomanyiriza ibitoro byo muri icyo gihugu.
Mu ijambo ryo mu buryo bwa videwo avuga nijoro, yanenze bikomeye ukuntu "kurimo kurebera" kuranga bimwe mu bihano byafatiwe Uburusiya, avuga ko isi idashobora gutegereza ibikorwa by’Uburusiya kugira ngo ibone kugira icyo ikora.
Zelensky yinubiye ko "ibihano bikomeye byo mu rwego rwo gukumira", iyo biba (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yashishikarije ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi (Uburayi n’Amerika) gukaza ibihano ku Burusiya, harimo no gukomanyiriza ibitoro byo muri icyo gihugu.

Mu ijambo ryo mu buryo bwa videwo avuga nijoro, yanenze bikomeye ukuntu "kurimo kurebera" kuranga bimwe mu bihano byafatiwe Uburusiya, avuga ko isi idashobora gutegereza ibikorwa by’Uburusiya kugira ngo ibone kugira icyo ikora.

Zelensky yinubiye ko "ibihano bikomeye byo mu rwego rwo gukumira", iyo biba byarafashwe n’ibihugu bikomeye ku isi mbere y’igihe, bishobora kuba byari kubuza ko Uburusiya bugaba igitero ku gihugu cye.

Yanyuzagamo agakubita ku meza n’ikiganza nk’uburyo bwo gushimangira ingingo muri iryo jambo ryamaze iminota irindwi.

Zelensky yagize ati: "Intambara isesuye [y’igihugu cyose] yatangiye".

"Ubu hari ibintu byinshi bica amarenga ndetse n’ibiburira ko ibifatwa nk’ibihano bikomeye kurushaho, nko gukomanyiriza ibitoro bivuye mu Burusiya bijya i Burayi, bizashyirwaho ari uko Uburusiya bukoresheje intwaro z’ubumara.

"Nta magambo mfite yo kuvuga. Twebwe, abantu turiho, tugomba gutegereza. Ikintu cyose Uburusiya bumaze gukora kugeza ubu ntigituma bukomanyirizwa mu rwego rw’ibitoro? Ibisasu birimo Phosphorus [ikinyabutabire cya Phosphore] ntibituma bukomanyirizwa? Ibisasu byatewe ku ruganda rw’ibinyabutabire cyangwa ku ruganda rutunganya ibya nikleyeri ntibituma bukomanyirizwa?"

Zelensky yavuze ko muri iki cyumweru ateganya kugeza ijambo ku bagize inteko ishingamategeko b’ibihugu byinshi kugira ngo abishishikarize guha Ukraine izindi ntwaro.

Yagize ati: "Abanya-Ukraine ntibakwiye gupfa kubera ko gusa hari umuntu udashobora kugira ubutwari buhagije bwo gutanga intwaro za ngombwa".

"Ubwoba buri gihe butuma uba umufatanyacyaha".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa