skol
fortebet

Perezida wa Ukraine yavuze ubutaka Uburusiya bumaze kubatwara n’umubare munini w’ingabo zabwo bamaze kwica

Yanditswe: Thursday 02, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko Uburusiya ubu buri kugenzura ibice 20% by’ubutaka bwa Ukraine - busumba Ububiligi, Luxembourg n’Ubuholande biri kumwe.
Ageza ijambo ku nteko ishinga amategeko ya Luxembourg, yavuze ko ubuso bungana na kilometero kare 125.000 bwa Ukraine ubu bwigaruriwe n’Uburusiya.
Aho hakaba harimo Crimea n’ibindi bice byo mu majyepfo ya Ukraine, Uburusiya bwigaruriye ku ngufu mu 2014, bungana n’ibice 7% by’ubutaka bwa Ukraine.
Zelensky avuga ko intambara zirimo kubera ku (...)

Sponsored Ad

Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko Uburusiya ubu buri kugenzura ibice 20% by’ubutaka bwa Ukraine - busumba Ububiligi, Luxembourg n’Ubuholande biri kumwe.

Ageza ijambo ku nteko ishinga amategeko ya Luxembourg, yavuze ko ubuso bungana na kilometero kare 125.000 bwa Ukraine ubu bwigaruriwe n’Uburusiya.

Aho hakaba harimo Crimea n’ibindi bice byo mu majyepfo ya Ukraine, Uburusiya bwigaruriye ku ngufu mu 2014, bungana n’ibice 7% by’ubutaka bwa Ukraine.

Zelensky avuga ko intambara zirimo kubera ku burebure bw’ibirometero 1000.

Yavuze ko abanya Ukraine basaga miliyoni 12 bahunze kuva Ubusiya bwatera icyo gihugu tariki 24 z’ukwezi kwa kabiri, kandi abarenga miliyoni 5 muri bo ari abagore n’abana bahungiye mu bindi bihugu.

ONU ivuga ko umubare w’abantu bose bataye ingo zabo baba bagera kuri miliyoni 15.

Zelensky kandi yavuze ko igisirikare cy’Uburusiya kimaze gutakaza abasirikare barenga 30.000,abo bakaba barenga kure abo leta y’abasoviyeti yabuze mu ntambara yabereye muri Afghanistan hagati y’imyaka ya 1979-89, n’intambara2 zo muri Checheniya hagati ya 1994-2000.

Uburusiya bumaze gutanga umubare w’abamaze gupfira mu ntambara muri Ukraine ko bagera kuri 1,300.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa