Pologne iri gutinya Wagner yashyize uburinzi bukaze ku mupaka uyihuza na Belarus
Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2023
Abacanshuro b’Abarusiya bo mu kigo cya Wagner bimukiye muri Belarus mu rwego rw’amasezerano yakozwe kugira ngo bahagarike imyivumbagatanyo yabo batumye Pologne irushaho kwikanga cyane umuturanyi wayo, aho kuri ubu abashinzwe kurinda umupaka baryamiye amajanja .
Umupaka wigeze kurangwa n’inkingi nkeya hamwe n’utuzu tw’imbaho zo gucungiramo umutekano zamaze guhindurwa hakorwa uruzitiro rurerure rw’ibyuma, za kamera hamwe n’amatara nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Byashyizweho nyuma y’uko Belarus itangiye gushishikariza ibihumbi by’abimukira kwambuka muri Pologne mu myaka ibiri ishize, icyo Warsaw (umurwa mukuru wa Pologne)yita igikorwa cy’intambara ivanze.
Mbere y’inama ya NATO yo muri iki cyumweru izabera muri Lituania, Guverinoma ya Pologne yaburiye ko ingabo za Wagner zishobora gukoreshwa mu guteza ibibazo byinshi, bityo yohereza abasirikare babarirwa mu magana b’inyongera kurinda umupaka w’iburasirazuba.
Michal Bura wo ku mupaka w’umupaka waho abisobanura agira ati: "Iterabwoba rikomeye ni uko umuturanyi wacu, Belarus ahindagurika rwose."
"Tugomba kwitegura icyaba icyo ari cyo cyose. Ahari Wagner izaba ikibazo, ariko ntawe uzi neza impamvu bari kujya hariya cyangwa icyo bitegura."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *