skol

Prigozhin uyobora Wagner yumvikanye ateguza abarwanyi be kubohereza muri Afurika

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2023

featured-image

Umutwe w’abacancuro wa Wagner Group watangaje ko ugiye kohereza muri Afurika abarwanyi bawo bari bamaze umwaka urenga bafasha Ingabo z’u Burusiya mu ntambara zirimo muri Ukraine.

Ni amakuru yemejwe na Yevgeny Prigozhin washinze uriya mutwe, ubwo yakiraga abarwanyi bawo muri Belarus.

Mu mashusho yagiye hanze Prigozhin yumvikana abwira abacancuro ba Wagner ko batazigera basubira mu ntambara yo muri Ukraine, ko ahubwo bakwiye "kwitegura urugendo rushya rwo kujya muri Afurika."

Muri aya mashusho yanyujijwe ku rubuga rwa Telegrame Umukuru wa Wagner yumvikana abwira abarwanyi be ati: "Ikaze basore...ikaze ku butaka bwa Belarus."

Yungamo ati: "Twarwanye mu cyubahiro. Twakoreye u Burusiya akazi gahambaye. Kuri ubu ibirimo bibera ku rugamba ni igisebo tudakwiriye kugiramo uruhare."

Abacancuro ba Wagner berekeje amaso kuri Afurika, nyuma y’igihe gito uyu mutwe wigumuye ku gisirikare cy’u Burusiya bigateza umwuka mubi hagati y’impande zombi.

Prigozhin yabwiye abarwanyi be ko bishoboka ko wenda hari igihe bazasubira mu ntambara u Burusiya burimo, gusa inzira yonyine ishoboka ikaba ari ukuzaba bazi neza ko batazikoza isoni.

Wagner Group isanzwe ifite abacancuro mu bihugu bitandukanye bya Afurika nka Mali, Repubulika ya Centrafrique, Libya na Sudani.

Ibikorwa by’uyu mutwe w’abacancuro by’umwihariko byakunze kwamaganwa n’abarimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika bawushinja gukora ibikorwa bihonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa