skol

Putin na Jinping baganiriye ku birimo intambara yo muri Ukraine

Yanditswe: Thursday 23, Jan 2025

featured-image

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin na mugenzi we w’u Bushinwa, Xi Jinping, bagiranye ikiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo intambara ya Ukraine, ibihano ibyo bihugu byafatiwe na Amerika n’uburyo u Burusiya buteganya kugirana ibiganiro na Donald Trump wasubiye ku butegetsi.

Abo bakuru b’ibihugu bombi baganiriye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, kuri uyu wa 22 Mutarama 2025.

Kuri iyi nshuro ibiganiro byamaze isaha n’igice nk’uko byashimangiwe n’Umujyanama wa Perezida Putin ushinzwe politike z’ububanyi n’amahanga, Yuri Ushakov.

Perezida Putin yagaragaje ko igihugu ayoboye cyiteguye kuganira n’ab’i Washington ku buryo intambara ya Ukraine yashyirwaho akadomo.

Ushakov yakomeje ati “U Burusiya bwiteguye kubaka umubano wungura impande zombi hashingiwe ku bwubahane.”

Perezida Trump yakunze kugaragaza ko bizasaba amasaha 24 asubiye ku buyobozi, kugira ngo abe yahagaritse intambara u Burusiya buhanganyemo na Ukraine.

Mu minsi ishize CNN yanditse ko itsinda rya Perezida Trump na ryo riri gutegura ibijyanye no guhamagara ab’i Moscow, ndetse byavugwaga ko bizakorwa uyu muyobozi mushya wa Amerika akirahira.

Ikindi ni uko iryo tsinda rya Trump riri guteganya ibijyanye no gushyiraho agahenge mu ntambara u Burusiya buhanganyemo na Ukraine, hagashyirwaho igice kingana n’intera y’ibilometero 1300 hagati y’impande zihanganye, icyo gice kikazajya kigenzurwa n’ingabo z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Ku wa 20 Mutarama 2025 kandi Perezida Putin yakeje imvugo ya Trump yagarukaga ku kuzahura umubano w’ibihugu byombi no kwirinda ko intambara yasakara mu bihugu byose, bigizwemo uruhare n’iya Ukraine.

Icyakora Ushakov yabwiye abanyamakuru ko kugeza ubu nta butumwa buturutse i Washington bujyanye no gutegura ikiganiro ku bakuru b’ibihugu byombi, barakira.

Perezida Jinping yanasangije mugenzi we w’u Burusiya ibikubiye mu kiganiro yagiranye na Trump ku wa 17 Mutarama 2025.

Perezida Jinping na Perezida Putin kandi baganiriye ku bijyanye n’ubufatanye bw’ibihugu byombi haba mu by’ubukungu n’ubucuruzi, kabone nubwo Amerika yashyiriyeho ibihano ibyo bihugu.

Biyemeje kongera ubufatanye mu bijyanye n’ibikorwaremezo, ubwikorezi no mu mishinga yo guteza imbere ingufu.

Harimo nk’umushinga wa ‘Far Eastern Pipeline’ umuyoboro uzajya uvana gaz mu Burusiya uyijyana mu Bushinwa, aho byitezwe ko mu myaka ibiri iri imbere uzaba watangiye gukora.

Ibiganiro kandi byibanze no ku yindi mishinga nk’iya Power of Siberia 2, ugamije na none kuvana gaz mu Burusiya ukayijyana mu Bushinwa ariko unyujijwe muri Mongolia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa