skol
fortebet

Putin yaburiye Amerika n’u Bwongereza

Yanditswe: Friday 22, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, yatanze umuburo w’uko na we ashobora kurasa ku bihugu biri guha Ukraine intwaro iri kwifashisha irasa ku gihugu cye.

Sponsored Ad

Ni umuburo Putin yatanze nyuma y’iminsi mike Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza bihaye Ukraine uburenganzira bwo kurasa ku Burusiya ikoresheje missile zirasa kure byayihaye.

Perezida w’u Burusiya mu ijambo ryatambutse kuri Televiziyo yaraye agejeje ku baturage b’igihugu cye yavuze ko igisirikare cye "kizasubiza byimazeyo" biriya bihugu "ku bwiyongere bw’ibikorwa [byabyo] by’ubugizi bwa nabi."

Yunzemo ati: "Twizera ko dufite uburenganzira bwo gukoresha intwaro zacu tugaba ibitero ku bikorwa remezo bya gisirikare by’ibihugu byemeye ko intwaro zabyo zikoreshwa mu kugaba ibitero ku bikorwa remezo byacu".

Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemereye Ukraine kurasa mu Burusiya ikoresheje missile zirasa kure Amerika yayihaye.

Bucyeye bwaho u Burusiya bwatangaje ko bwarashe missile esheshatu zo mu bwoko bwa ATACMS zikorwa na Amerika Ukraine yari yakoresheje iburasaho.

Ku wa Gatatu kandi u Burusiya bwatangaje ko bwarashe izindi missile zo mu bwoko bwa Storm Shadow Ukraine yahawe n’u Bwongereza.

Putin yavuze ko mu gusubiza biriya bitero ku wa Kane igisirikare cye cyageragereje ku mujyi wa Dnipro wo muri Ukraine igisasu kizwi nka intermediate-range missile.

Yavuze ko ubwirinzi bw’ikirere cya Ukraine butashoboye kuyishwanyuza, kuko kiriya gisasu gifite umuvuduko ukubye uw’ijwi incuro 10.

Ukraine biciye muri Perezida Volodymyir Zelensky ku wa Kane yari yatangaje ko u Burusiya bushobora kuba bwakoresheje missile yambukiranya imigabane (ICBM) mu kurasa muri uriya mujyi, gusa Minisiteri y’Ingabo za Amerika yavuze ko missile u Burusiya bwarashe iri munsi y’icyo gisasu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa