Putin yarenga ku masezerano kuri Ukraine igihe yaba atarinzwe – Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza
Yanditswe: Friday 21, Mar 2025

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Sir Keir Starmer yavuze ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yarenga ku masezerano y’amahoro na Ukraine igihe ayo masezerano yaba atarinzwe, nyuma yuko yari amaze kwitabira inama y’abakuru ba gisirikare yabereye i London.
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yavuze ko amasezerano ayo ari yo yose yo guhagarika imirwano hagati y’Uburusiya na Ukraine "yaramba gusa" ari uko "hariho gahunda z’umutekano".
Yabivugiye mu nama y’ibiro bikuru by’ibikorwa bya gisirikare biri i Northwood, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa London, aho ibihugu birenga 20 byateraniye mu nama yo mu muhezo biganira ku byifuzo byo kohereza ingabo muri Ukraine zo gufasha kurinda umutekano w’icyo gihugu muri gahunda y’amasezerano y’amahoro yagerwaho ayo ari yo yose.
Sir Keir yavuze ko gahunda z’umutekano zatuma Uburusiya busobanukirwa neza ko hazabaho "ingaruka zikomeye igihe bwaba burenze ku masezerano ayo ari yo yose".
Minisitiri w’intebe yavuze ko Ubwongereza n’inshuti zabwo barimo kuva "ku mbaraga za politike" berekeza ku "igenamigambi rya gisirikare", yavuze ko rigomba "gukorwa ubu" mbere yuko amasezerano agerwaho.
Yagize ati: "Ni ingenzi cyane ko tubikora kuko hari ikintu kimwe tuzi neza, ari cyo ko amasezerano yabaho nta kindi kintu kiyari inyuma [kiyaherekeje] ni ikintu Putin azarengaho.
"Ibyo turabizi kuko byabayeho mbere. Ndabisobanukiwe neza mu bitekerezo byanjye ko [ibyo] bizongera kubaho."
Sir Keir yavuze ko bitazabaho ko ingabo z’Ubwongereza zakurwa mu bindi bihugu nka Estonia ngo zijyanwe muri Ukraine, agira ati: "Nta kwikura mu byo twiyemeje mu bindi bihugu kuzabaho."
Minisitiri w’ingabo w’Ubwongereza John Healey yari ari muri iyo nama yo mu muhezo y’abategetsi ba gisirikare bo mu bihugu bigize icyo Sir Keir yise "urugaga rw’abafite ubushake".
Ibiro bya minisitiri w’intebe w’Ubwongereza (Downing Street) byavuze ko abo bategetsi ba gisirikare bazagira uruhare mu "igenamigambi ryimbitse" ku ngingo ku yindi ijyanye no kugaba ingabo kwabaho kose.
Ubwongereza bwatumijeho iyo nama y’abakuru ba gisirikare nyuma y’inama yabaye mbere muri uku kwezi yitabiriwe n’ibihugu 26.
Abo mu nzego za gisirikare n’iza dipolomasi bavuze ko uko kohereza ingabo gushobora kubaho, gukwiye kwitwa "ingabo zo gutanga icyizere" aho kwitwa "ingabo zo kubungabunga amahoro".
Mbere yaho ku munsi w’ejo ku wa kane, Sir Keir yasuye icyambu (ikivuko mu Kirundi) cyitwa ’Port of Barrow’ cyo mu karere ka Cumbria, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Ubwongereza, ahubakirwa (ahakorerwa) amato y’intambara y’Ubwongereza agendera munsi y’inyanja akoreshwa n’ingufu za nikleyeri.
Yabwiye abanyamakuru ko ibyo biganiro by’i London byibanda ku kuntu bashobora "gutuma ikirere, inyanja n’imipaka bya Ukraine bikomeza kugira umutekano".
Ikinyamakuru the Daily Telegraph cyo mu Bwongereza cyatangaje ko kohereza muri Ukraine indege z’intambara z’Ubwongereza zo mu bwoko bwa Typhoon zo kurinda ikirere cy’aho ingabo zaba zoherejweyo zaba ziri, ari kimwe mu byifuzo byaganiriweho muri iyo nama.
Mbere y’ibyo biganiro, Minisitiri wungirije ushinzwe ingabo z’Ubwongereza Luke Pollard yavuze ko "ntituragera ku kuganira ku mibare" y’ingabo z’Ubwongereza zishobora koherezwa muri Ukraine "kuko turacyarimo gushushanya imiterere y’izo ngabo".
Mu gutanga urugero, yagize ati: "Niba igihugu kimwe gitanze indege z’intambara zihuta, urugero nk’indege ya Typhoon, ni gute ibindi bihugu bizakorana na yo? Ni hehe izafatira ibitoro igihe ibyo yari ifite biyishiranye? Izakorana gute n’ubushobozi bw’ibindi bihugu?"
Uwo Minisitiri yavuze ko yiteze ko ibiganiro bizatuma "ingabo izo ari zo zose zo muri Ukraine cyangwa mu nkengero za Ukraine zishobora kwizerwa mu buryo bushoboka bwose".
Mu ruzinduko yagiriye muri Norvège ku wa kane, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko Uburusiya "bugomba guhagarika ubusabe butari ngombwa bwatuma intambara ikomeza gusa".
Kuvugana kuri telefone kwa Perezida w’Amerika Donald Trump, Putin na Zelensky, kwananiwe kugeza ku gahenge k’iminsi 30 kateganywaga n’Amerika.
Ku wa kane, Zelensky yavuze ko abategetsi ba Ukraine ku wa mbere bazahura na bagenzi babo b’Amerika mu nama muri Arabia Saoudite, nyuma yuko ibiro bya perezida w’Uburusiya (Kremlin) byemeje ko Amerika n’Uburusiya bizagirana ibiganiro aho muri Arabia Saoudite kuri uwo munsi n’ubundi.
Ibi biganiro bishya bigiye kuba mu gihe Amerika igerageza gutuma ibyo bihugu byombi bigera ku gahenge nyuma y’intambara imaze imyaka irenga itatu.
Mu biganiro bagiranye n’Amerika, Zelensky na Putin bombi muri rusange bemeye agahenge - ariko ntikarashyirwa mu ngiro kuko impande zombi zifite ibyo zisaba binyuranye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *