skol
fortebet

"Putin yari yarateguye gufata Kyiv mu minsi ibiri"- CIA

Yanditswe: Wednesday 09, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu munsi wa 14 w’ibitero by’Uburusiya muri Ukraine, aya ni amwe mu makuru y’ibyo wamenya biri kuba muri iki gitondo n’ibyabaye mu masaha 12 yashize.
Kuwa gatatu mu gitondo kare cyane mu mijyi itandukanye ya Ukraine harimo n’umurwa mukuru humvikanye intambaza zivuza iya bahanda ziburira abantu ko ibisasu by’Uburusiya bigiye kongera kuraswa.
Ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo mu murwa mukuru Kyiv hatangiye kumvikana ibisasu mu mpande zitandukanye, nk’uko abanyamakuru bahari babivuga.
Mu (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu munsi wa 14 w’ibitero by’Uburusiya muri Ukraine, aya ni amwe mu makuru y’ibyo wamenya biri kuba muri iki gitondo n’ibyabaye mu masaha 12 yashize.

Kuwa gatatu mu gitondo kare cyane mu mijyi itandukanye ya Ukraine harimo n’umurwa mukuru humvikanye intambaza zivuza iya bahanda ziburira abantu ko ibisasu by’Uburusiya bigiye kongera kuraswa.

Ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo mu murwa mukuru Kyiv hatangiye kumvikana ibisasu mu mpande zitandukanye, nk’uko abanyamakuru bahari babivuga.

Mu ijoro, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yavuze ijambo bitunguranye ari mu biro bye i Kyiv abwira abagize inteko ishingamategeko y’Ubwongereza.

Yasubiyemo amagambo y’uwari minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Winston Churchill, aburira Abarusiya ati "tuzarwanira mu mashyamba, mu mihana, mu mazi, no mu mihanda."

Hagati aho leta ya Amerika yaraye ifashe icyemezo cyo gukomanyiriza ibitoro, gas, na coal biva mu Burusiya.

Kuvana abantu muri Sumy byagenze neza - Ukraine

Ibikorwa byo kuvana abantu mu mujyi wa Sumy wo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba wazahajwe n’ibisasu byagenze neza, nk’uko leta ya Kyiv yabitangaje.

Abantu barenga 5,000 bahavanywe bajyanwa ahantu hatekanye nk’uko Kyrylo Tymoshenko wungirije umukuru w’ibiro bya perezida wa Ukraine yabitangaje.

Sumy, umujyi uri hafi y’umupaka w’Uburusiya, ingabo z’abarusiya zawurasheho ibisasu mu buryo bukomeye mu minsi ishize.

Kuwa mbere gusa, abantu 22 - barimo abana batatu - bishwe n’ibisasu by’indege z’abarusiya muri uyu mujyi, nk’uko abategetsi baho babivuga.

Ingabo z’Uburusiya ziragenzura ikigo gitunganya ingufu za nikleyeri

Ingabo z’Uburusiya nizo zigenzura byuzuye ikigo gitunganya ingufu za nikleyeri cya Zaporizhzhya muri Ukraine, nk’uko ikinyamakuru cya leta ya Moscow cyabitangaje.

Iki kinyamakuru gisubiramo umutegetsi wa gisirikare avuga ko abakozi b’icyo kigo bakora "nk’ibisanzwe" kandi abasirikare ba Ukraine bakirindaga bamanitse intwaro zabo bakazamburwa maze bakarekurwa.

Mbere, minisitiri w’ingufu wa Ukraine Herman Halushchenko yari yashinje ingabo z’Uburusiya gukorera iyicarubozo abakozi b’iki kigo no kubafata bugwate.

Putin yari yarateguye gufata Kyiv mu minsi ibiri - CIA

William Burns ukuriye ikigo cy’ubutasi bwo hanze cya Amerika yavuze ko Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yari yarateguye ko azafata umurwa mukuru Kyiv wa Ukraine mu minsi ibiri.

Yavuze ibi kuwa kabiri abwira abagize inteko ya Amerika, ndetse ababurira ati: "Ntekereza ko Putin arakaye kandi ubu yavangiwe. Ashobora gukaza ibitero agerageza gusenya igisirikare cya Ukraine atitaye ku basivile babigwamo."

Burns yavuze ko Putin yari imyaka myinshi "afite umujinya n’imigambi". Avuga ko ibi bitero yatangaije kuri Ukraine ari "igikorwa kimbitse cyo gukora ibyo yagambiriye we bwite".

Abategetsi mu bwarabu biravugwa ko basuzuguye Biden

Ibiro bya White House byagerageje (birananirana) uko Perezida Biden yavugana kuri telephone n’abategetsi ba Arabia Saoudite na Emira zunze ubumwe z’Abarabu(UAE), nk’uko Wall Street Journal ibivuga.

Ibyo byabaye mu gihe Amerika yariho igerageza gushaka amahanga ayishyigikira mu gufasha Ukraine no guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibitoro.

Abategetsi bamwe muri Amerika no mu burasirazuba bwo hagati babwiye icyo kinyamakuru ko Igikomangoma Mohammed bin Salman cya Saudi na Sheikh Mohammed bin Zayed al-Nahyan wa UAE banze ubusabe bwo kuvugana na Biden mu byumweru bishize.

Abo muri Saudi barashaka gushyigikirwa mu bikorwa byabo mu ntambara yo muri Yemen, no guha ubudahangarwa Igikomangoma Mohammed muri Amerika, nk’uko WSJ ibivuga.

Iki gikomangoma gifite ibirego muri Amerika, birimo ikijyanye no kwica umunyamakuru Jamal Khashoggi wanenganga ubutegetsi bwa Saudi Arabia.

Mu gihe yiyamamazaga, Biden yavuze ko Saudi Arabia ari igihugu "cyigijweyo", asezeranya ko azatuma "cyishyura ikiguzi" cyo guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Akazi n’amahirwe ku bacancuro ba gisirikare muri Ukraine

Barakeneye: abahoze ari abasirikare bavuga indimi nyinshi bashaka kujya muri Ukraine gukorera inoti zishyushye zigera ku $2,000 ku munsi - kongeraho n’uduhimbazamusyi - ku kurokora imiryango yaheze aho rukomeye.

Byakumvikana nk’inkuru yo muri filimi, ariko itangazo ry’ako kazi ni impamo - riri ku rubuga rw’imirimo - Silent Professionals, rihamagara abantu bakora muri kompanyi zigenga za gisirikare cyangwa z’umutekano.

Kandi ab’imbere bavuga ko abakenewe ari benshi.

Kubera intambara muri Ukraine, kompanyi zigenga zo muri Amerika n’Iburayi zivuga ko ziri kuhabona akazi kiyongera, kuva kuri mission zo ’gukura abantu ahakomeye’, no gufasha kurinda ibikoresho.

Mu minsi ishize, ambasaderi wa Ukraine muri Senegal yihanijwe ku itangazo ryabo risaba abashaka kujya kurwana bafasha Ukraine kwiyandikisha, nyuma yavuze ko yari azi ko byemewe kuko ari ubushake bwa buri wese.

Hari amakuru avuga ko Uburusiya nabwo bwatumijeho abacancuro b’intambara muri Syria, mu gihe abandi nk’abo bavuye muri Israel bajya kurwanira Ukraine.

Iby’ingenzi wamenya byabaye kuwa kabiri, ku munsi wa 13 w’intambara

Amerika yakomanyirije ibitoro na gas biva mu Burusiya ako kanya, mu gihe Ubwongereza buteganya kugenda buva kuri ibyo bitoro kugeza ku mpera za 2022

Uburusiya bwasubije nabwo buhagarika kohereza hanze ibicuruzwa bimwe na bimwe. Bwaburiye kandi ko bushobora guhagarika gas bwohereza i Burayi aho bakoresha igice kinini cya gas ivayo

Kompanyi nini ziri ku gitutu cyo guhagarika ibikorwa mu Burusiya zatangaje ko zizabikora, izo zirimo McDonald’s, Starbucks, Coca-Cola na Pepsi

Umuryango w’Abibumbye, ONU/UN, watangaje ko abantu barenga miliyoni ebyiri bamaze guhunga Ukraine kuva ibi bitero byatangira

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa