skol
fortebet

Putin yategetse ko za Satan 2 zitegurwa

Yanditswe: Thursday 28, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yategetse ko ibisasu karahabutaka bya missile zizwi nka Satan 2 bitegurwa, kugira ngo bibe byakoreshwa mu ntambara igihugu cye gihanganyemo na Ukraine.

Sponsored Ad

Ibi bisasu bifite imbaraga mu buryo butigeze kubaho kandi nta n’ikoranabuhanga ririho rishobora kubihagarika.

Izina ryabyo nyakuri ni "RS-28 Sarmat" kandi bifite ikoranabuhanga rifite ubushobozi bwo kujijisha radari z’abanzi ba nyira cyo.

Satan 2 zifite ubushobozi bwo kurasa muri kilometero ibihumbi 10 uvuye aho kirasiwe, zikagira imitwe 12 y’ibiturika ndetse zikaba zishobora gushwanyaguza ahantu hangana na leta ya Texas cyangwa u Bufaransa, ni ukuvuga ahantu hafite ubuso bungana na kilometero kare ibihumbi 675 mu masegonda make cyane.

Kuri ubu u Burusiya buri gutekereza uko bwageragereza ibi bisasu kuri Ukraine, ndetse ku wa Kabiri w’iki cyumweru bwatanze umuburo w’uko buri gutegura ibitero byo gusubiza Ukraine iheruka kuburasaho ikoresheje ibisasu byo mu bwoko bwa ATACMS yahawe na Amerika.

U Burusiya kandi bushinja Ukraine kuba inaheruka kuburasaho inakoresheje ibisasu byo mu bwoko bwa Storm Shadow yahawe n’u Bwongereza.

Hejuru ya biriya bisasu ikinyamakuru New York Times giheruka kwandika ko Perezida Joe Biden ateganya guha Ukraine ibisasu kirimbuzi mbere yo kuva ku butegetsi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga biciye muri Maria Zakharova uyivugira, yavuze ko mu gihe Biden icyo cyemezo cyaba gifashwe byaba ari "ubwiyahuzi" ndetse ko gishobora kugusha Isi mu cyiza gikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa