Putin yavuze ko Uburusiya butazahindura umugambi wayo kuri Ukraine iri kubigaranzura
Yanditswe: Saturday 17, Sep 2022

Bwa mbere avuga mu ruhame kuri ibi, Perezida Vladimir Putin yavuze ko ibitero byo kwigaranzura bya Ukraine bitazahindura imigambi y’Uburusiya.
Bwa mbere avuga mu ruhame kuri ibi, Perezida Vladimir Putin yavuze ko ibitero byo kwigaranzura bya Ukraine bitazahindura imigambi y’Uburusiya.
Mu bitero biheruka, ingabo za Ukraine zivuga ko zisubije ubutaka burenga kilometero kare 8,000 mu minsi itandatu mu karere ka Kharkiv ahari karafashwe n’Uburusiya.
Ariko Putin yavuze ko nta kimwihutisha, kandi ko ibitero mu karere ka Donbas ka Ukraine bikiri mu murongo.
Yavuze kandi ko kugeza ubu Uburusiya butarakoresha ingufu zabwo zose.
Nyuma y’inama muri Uzbekistan, Putin yagize ati: “Ibitero byacu muri Donbas ntabwo bigiye guhagarara. Birakomeza – bitihuta cyane – ariko buhoro buhoro bifata ubundi butaka.”
Akarere ka Donbas kiganjemo inganda mu burasirazuba bwa Ukraine niko kibanzweho n’ibitero by’Uburusiya, aho Putin avuga ko byari ngombwa ko batabara abavuga Ikirusiya ngo badakorerwa jenoside.
Ibice bimwe bya Donbas byigaruriwe n’abarwanyi bashyigikiwe n’Uburusiya kuva mu 2014.
Akarere ka Kharkiv, aho ibitero byo kwigaranzura bya Ukraine byatangiriye, ntabwo kari muri Donbas.
Mu byo yavuze kuwa gatanu, Putin yakangishije gusubiza “gukomeye kurushaho” niba ibitero bya Ukraine bikomeje.
Ati: “Ndabibutsa ko ingabo z’Uburusiya zitari kurwana zose…igisirikare cy’umwuga nicyo gusa kirimo kurwana.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *