Putin yongeye guhabya amahanga kuberaa ubushobozi bw’intwaro kirimbuzi afite
Yanditswe: Thursday 12, Jun 2025

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yongeye kwigamba ubushobozi bw’u Burusiya mu bijyanye n’intwaro kirimbuzi, avuga ko ari iza mbere ku Isi mu kuba nyinshi no kugira ikoranabuhanga rigezweho.
Uyu muyobozi yavuze ko nibura hejuru ya 95% by’intwaro kirimbuzi z’u Burusiya, zose zamaze kuvugururwa, ubu zikaba zifite ikoranabuhanga rigezweho.
Yashimangiye kandi uruhurirane rw’intwaro kirimbuzi rw’u Burusiya, rufite intwaro nyinshi kandi zifite ubushobozi buhambaye, ku buryo bituma u Burusiya buza ku mwanya wa mbere ku Isi mu kugira intwaro kirimbuzi zifite ikoranabuhanga rigezweho.
Uru ruhurirane rurimo intwaro zirasirwa ku butaka, izirasirwa mu mazi n’izirasirwa mu kirere.
Ibi byari biherutse kugarukwaho n’umwe mu basirikare bakomeye ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, General Anthony Cotton, wavuze ko "u Burusiya bufite intwaro kirimbuzi nyinshi kandi zigezweho mu bubiko bwazo, kurusha ikindi gihugu cyose ku Isi."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *