skol

RD Congo: Abarwanyi ba ADF bishe abaturage 15

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 December 2021

Imibare y’abaturage bishwe n’abarwanyi ba ADF mu gace ka Beni kuwa gatatu yavuye kuri batanu igera kuri 15, nk’uko ibinyamakuru muri DR Congo bibivuga.

Imirambo 10 y’abagore n’abagabo bishwe mu buryo bubi yabonywe mu bihuru kuwa kane nyuma y’indi itanu yari yabonetse kuwa gatatu mu gace ka Mangina kari muri 30Km uvuye mu mujyi wa Beni ujya mu burengerazuba.

Abategetsi bo muri aka gace bemeza ko ubu bwicanyi bwakozwe na ADF nubwo yo itigambye ko ariyo yishe abo baturage.

Ubu bwicanyi bubaye mu gihe hashize ibyumweru bibiri ingabo za DR Congo n’iza Uganda zitangije ibitero kuri aba barwanyi.

Ibinyamakuru bisubiramo amagambo ya Kambale Mahamba ukuriye ako gace avuga ko abaturage bari bahungiye mu bihuru, aribo babonye iyi mirambo bahungutse.

Yemeza ko ubu ituze ryagarutse aho i Mangina no hafi yaho kuko "ubu nta masasu ari kumvikana."

Ibitero bya ADF ku baturage bo muri ako gace byatumye benshi bahagarika gukora imirimo yabo barahunga batinya kwicwa n’izi nyeshyamba.

Abategetsi bavuga ko nyuma ingabo za leta zatabaye maze izi nyeshyamba zigahunga abaturage bakabona gusubira mu byabo.

Ibitero by’ingabo za Uganda n’iza DR Congo ku mutwe wa ADF byahereye mu gice cy’uburasirazuba uvuye mu mujyi wa Beni ahegera umupaka wa Uganda.

Ubu bwicanyi mu kindi gice cy’iburengerazuba bwerekana ko inyeshyamba za ADF zishobora kuba zifite igice kinini zikoreramo mu ntara ya Kivu ya ruguru iruta ubunini u Burundi n’u Rwanda ubishyize hamwe.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ukraine: Joe Biden yaburiye igihe Uburusiya bushobora kugaba...

Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaburiye ko "bishoboka...
28 January 2022 0

Ingabo z’u Burundi zongeye kugaba ibitero ku nyeshyamba za RED...

Ingabo z’u Burundi zagabye igitero ku nyeshyamba za RED_Tabara zirwanya...
27 January 2022 0

RDC: M23 yishe abasirikare barenga 20 ba Kongo

Abasirikare barenga 20 ba Repubulika ya demokarasi ya Kongo biciwe mu...
27 January 2022 0

Uganda: Maj. Gen Kandiho “wavuzweho guhohotera Abanyarwanda” yakuwe ku mirimo...

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yakuye ku mwanya w’Umuyobozi wa...
25 January 2022 0

Perezida wa Malawi yirukanye abagize guverinoma bose

Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi yirukanye abagize guverinoma bose...
25 January 2022 0

Umupolisikazi yishe umugabo we amusanze mu kazi arangije nawe...

Abashinzwe iperereza mu Ntara ya Trans Nzoia muri Kenya barimo gukora...
25 January 2022 0