skol
fortebet

RDC: Abagizi ba nabi 24 bafatanwe imbunda n’ibikoresho bakoreshaga bica abantu

Yanditswe: Saturday 18, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Muri rusange,abantu makumyabiri n’umunani bakekwaho kuba abagizi ba nabi batawe muri yombi na Polisi y’igihugu cya Kongo (PNC) mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa gatandatu tariki ya 18 Werurwe mu duce tune two mu makomine abiri yo mu mujyi wa Beni (Kivu y’Amajyaruguru).
Aba bafatanwe intwaro,ibikoresho bya gisirikare n’ibyo mu rugo byibwe.
Aba bantu bafashwe n’abapolisi bavanze n’ingabo, bari bibasiye uduce tune two mu mujyi wa Beni. Utwo duce ni Ngongolio, Byahutu, Tamende na Benengule (...)

Sponsored Ad

Muri rusange,abantu makumyabiri n’umunani bakekwaho kuba abagizi ba nabi batawe muri yombi na Polisi y’igihugu cya Kongo (PNC) mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa gatandatu tariki ya 18 Werurwe mu duce tune two mu makomine abiri yo mu mujyi wa Beni (Kivu y’Amajyaruguru).

Aba bafatanwe intwaro,ibikoresho bya gisirikare n’ibyo mu rugo byibwe.

Aba bantu bafashwe n’abapolisi bavanze n’ingabo, bari bibasiye uduce tune two mu mujyi wa Beni. Utwo duce ni Ngongolio, Byahutu, Tamende na Benengule muri komini ya Beu na Mulekera, aho abaturage bari bamenyesheje inzego z’umutekano ko aba bagizi ba nabi bahari.

Mu bantu makumyabiri n’umunani batawe muri yombi harimo abagore bane.

Abashinzwe umutekano bafashe ibintu birimo imbunda ebyiri za AK 47 na magazine zazo .Ibikoresho bya gisirikare.Ibikoresho byo mu rugo,inzoga zisindisha,n’ibindi.

Ubwo Meya wa Beni yagaragazaga ku mugaragaro aba bagizi ba nabi,yasabye abaturage kuba maso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa