skol
fortebet

RDC: Abanyamulenge barenga 1500 Bageze mu mujyi wa Baraka bahunga Mai Mai

Yanditswe: Saturday 16, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage babarirwa mu bihumbi bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bahunga ibitero by’abarwanyi ba Mai Mai bakomeje kugera mu mujyi wa Baraka uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo.

Sponsored Ad

Batangiye kugera muri uyu mujyi uri mu birometero 90 uvuye Uvira kuva ku wa gatatu w’icyumweru gishize ubwo ibitero bya Mai Mai biyibasiraga imihana yabo itandukanye ahitwa mu Bibokoboko.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika uri i Baraka yabonye ababyeyi bemeza ko batandukanye n’abana babo mu ikubagahu ryo guhunga ubwo bwicanyi. Abandi bavuga ko bapfushije abavandimwe baguye muri ubwo bwicanyi. Mu bahunze harimo abantu bageze mu za bukuru: nka Abiya Nyategereza umukecuru w’imyaka 80 umaze iminsi myinshi agenda n’amaguru, nta n’inkweto yambaye.

Nubwo bahungiye muri uyu mujyi bagerageza kurokora ubuzima bwabo, bamwe mu bavuganye n’Ijwi ry’Amerika bemeza ko bakomeje gutotezwa n’abo bahasanze.

Umwe mu bahahungiye, Minyati Manasseh, yemeza ko hari bamwe mu batuye mu mujyi wa Baraka batangiye kubatera amabuye no kubambura ibyabo bavuga ko badashaka "kubana n’ubwoko bw’Abanyarwanda biyita Abanyamulenge".

Gusa umuyobozi w’umujyi wa Baraka, Jacques Mbucwa Hussen, mu kiganiro yagiranye n’izo mpunzi yababwiye ko babacungira umutekano kandi ko aho bahungiye hitwa Mushimbaki hari ingabo z’Umuryango w’Abibumbye igisirikare na polisi ya Kongo bose babarinze.

Abaturage muri Bibokoboko bashinja inzego z’umutekano za Kongo kutabatabara mu gihe imihana yabo yatwitswe hafi yayose, abantu bagapfa ndetse n’inka zikanyagwa.

Major Dieudonné Kasereka uvugira igisirikare cya Kongo muri aka karere avuga ko hari abasirikare boherejwe Bibokoboko kandi ko hari agace baza kwirukanamo abarwanyi bateye abo baturage.

Mw’ibarura ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kugoboka abari mu kaga (OCHA) ryari maze gukora ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu abateshejwe ibyabo bari Baraka bageraga ku 1576. Abandi baturage bo mu bwoko bw’Abafulero bari batuye mu Bibokoboko na bo bahungiye Kafugwe, Abela na Kalinga.

IJWI RY’AMERIKA

Ibitekerezo

  • Muzize abantu biyise ko barwanira abanyamulenge kandi bazi ko nta cadre legal nimwe bakoreramo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa