skol

RDC: Abashinwa 5 bacukuraga amabuye y’agaciro bashimuswe n’abantu bataramenyekana

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 November 2021

Abaturage batanu b’abashinwa bari basanzwe bakora imirimo yo gucukura amabuye y’agaciro ahitwa Mukera ho muri Segiteri ya Mutambala Teritware ya Fizi intara ya Kivu y’epfo bashimuswe n’abantu bitwaje imbunda bataramenyekana.

Umuyobozi wa Societe civile muri Mukera,Bwana Bonne Anne Christophe avuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu ahagana saa tatu abantu bataramenyekana bateye ku kigo gicumbitsemo Abashinwa bacukura amabuye y’agaciro kiri Mukera, bashimuta abashinwa batanu ,bica umupolisi umwe ndetse bakomeretse undi.

Yagize ati "Hari saa tatu z’ijoro,hari icumbi ry’Abashinwa bacukura amabuye.Twumva amasasu ni menshi y’abantu bataramenyekana.Nyuma yo gutohoza twumenye ko bashimuse Abashinwa 5,batwara ibintu byinshi ndetse bakomeretsa umupolisi umwe,undi we arapfa."

Uyu muyobozi akomeza kuvuga ko abo bashinwa bari bamaze amezi agera kuri ane bari Mukera bakorera sosiyete icukura amabuye y’agaciro ya Beyond Mining kandi ko bakorera na Kananda ,Itota na Isimbi.

Inzego zishinzwe umutekano muri Fizi nazo zemeje ko hashimuswe Abashinwa 5 ndetse ko bari gukora iperereza kugira ngo bamenye aho babatwaye.

Iyi sosiyete ya Beyond Mining yatangiye gukorera aha muri Mukera muri Nyakanga uyu mwaka nyuma y’amasezerano yagiranye n’abaturage batuye aho yo kububakira umuhanda Mukera-Katanga,kubaha amazi,umuriro no kubaha ingurane y’amafaranga kugira ngo bacukure amabuye mu mirimo yabo.

Bamwe bavuga ko aba bantu bataramenyekana bashobora kuba bashimuse aba bashinwa kugira ngo babatere ubwoba bahagarike iyi mirimo bayifatire cyangwa se kugira ngo bake amafaranga babarekure.

IJWI RY’AMERIKA

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Burundi: Gereza nkuru ya Gitega yafashwe n’inkongi y’umuriro imfungwa zirenga...

Imfungwa zirenga 50 zishwe n’umuriro wadutse w muri gereza nkuru ya Gitega...
7 December 2021 0

Ethiopia: Leta ivuga ko yisubije indi mijyi y’ingenzi yari ifitwe na...

Leta ya Ethiopia yatangaje ko yisubije imijyi ya Dessie na Kombolcha yari...
7 December 2021 0

Mali: Abantu 30 bishwe n’abakekwa kuba abarwanyi b’Abajihadiste

Abakekwa kuba abarwanyi b’Abajihadiste bishe abantu bagera kuri 30 bari mu...
4 December 2021 0

Igisirikare cya Uganda cyigambye kwica ibihumbi by’abarwanyi ba ADF...

Igisirikare cya Uganda, Uganda People’s Defence Forces[UPDF], kivuga ko...
4 December 2021 0

RDC: Abitwaje intwaro bateze imodoka yari igemuriye impunzi bica abantu...

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo,abitwaje intwaro bataramenyakana...
2 December 2021 0

RDC:MONUSCO irashaka kugenzura ibitero by’ingabo za Uganda n’iza DR Congo...

Ingabo za ONU ziri mu butumwa bwiswe MONUSCO mu burasirazuba bwa DR Congo...
2 December 2021 0