skol

RDC: Abasivile barenga 50 bishwe nabi mu ntara ya Ituri

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 May 2022

Abasivile barenga 50 bishwe barashwe abandi batemaguwe n’inyeshyamba ku cyumweru mu gace ka Mabilindeyi muri teritwari ya Djugu, Intara ya Ituri, nk’uko umukuru wa sosiyete sivile yaho abivuga.

Dieudonné Lossa yabwiye BBC Gahuzamiryango ko mu bishwe harimo abagore n’abana kandi ko byakozwe n’inyeshyamba za "CODECO nk’ibisanzwe".

Lossa avuga ko kugeza ubu imibare nyayo y’abapfuye n’inkomere itaramenyekana neza kandi ishobora kwiyongera mu gihe hari abagishakishwa bashobora kuba bishwe.

Mu gitondo ku cyumweru, inyeshyamba zitwaje intwaro zateye kariya gace k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zirarasa mbere yo kwirara mu baturage zibica zinatwika inzu zabo.

Radio Okapi yo muri DR Congo ivuga ko abapfuye bagera kuri 60 naho abakomeretse bakaba barenga 30.

Amafoto ababaje y’abishwe BBC yabonye yerekana abatemaguwe mu mutwe, harimo abagore n’abana.

Muri Gashyantare(2) inyeshyamba za CODECO nanone muri teritwari ya Djugu zateye inkambi y’impunzi zica abarenga 50 zikomeretsa abagera kuri 45. Ubwicanyi bwamaganywe na benshi.

CODECO ni umwe mu mitwe yatumiwe n’ibiro bya perezida ikanga kwitabira ibiganiro bya Nairobi bigamije gusaba imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba gushyira intwaro hasi.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uburusiya bwigaruriye Umujyi wa Mariupol:Abasirikare ba nyuma ba Ukraine...

Urugamba rwo mu mujyi wo ku cyambu wa Mariupol mu majyepfo ya Ukraine...
18 May 2022 0

Umunyamategeko wa Sgt Robert Kabera afite impungenge ko ’ashobora koherezwa...

Umunyamategeko w’umusirikare w’u Rwanda wahungiye muri Uganda yandikiye...
18 May 2022 0

Turukiya:Perezida Erdogan yiyemeje guhangayikisha Finland na Sweden bishaka...

Perezida wa Turukiya yongeye kuvuga ko adashyigikiye ko Finland na Suède...
17 May 2022 0

Impamvu yateye igihugu cya Mali kwikura muri G5 Sahel yamenyekanye

Igihugu cya Mali cyatangaje ko kivuye mu ihuriro ry’ibihugu byo mu...
16 May 2022 0

Ukraine yigambye kwisubiza Kharkiv no kwica ingabo 27000 z’Abarusiya

Ikigo cyigisha ibijyanye n’intambara Institute for the Study of War,...
14 May 2022 0

AMERICA yaburiye ibitero by’ibyihebe mu burasirazuba bwa Congo

Guverinoma ya Amerika yaburiye ko hari ibitero by’abiyahuzi bishobora gutera...
13 May 2022 0