skol

RDC: Abaturage ba Bwito basabye EACRF kuza guhosha imirwano ikomeje ya M23 na Wazalendo

Yanditswe: Friday 14, Jul 2023

featured-image

Abaturage bo muri Bwito, Teritwari ya Rutshuru (Kivu y’Amajyaruguru) basabye, kuri uyu wa Kane, itariki ya 13 Nyakanga, ko ingabo za EAC zoherezwa mu karere kabo gutandukanya inyeshyamba za M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zimaze iminsi mu mirwano .

Izi ngabo zombi zimaze iminsi itatu zirwana n’intwaro zikomeye, cyane cyane mu gace ka Bukombo (Kivu y’Amajyaruguru) nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ikomeza ivuga.

Issac Kibira, umwe mu bavuga rikijyana muri Bwito, yagize ati: "Abaturage barasaba kohereza abasirikare ba EAC kugira ngo bagerageze gutandukanya ingabo zombi zishyamirana igihe icyo ari cyo cyose kandi abaturage bakishyura ikiguzi.

Yakomeje avuga ko abaturage bo muri iki gice cy’igihugu basaba ko abasirikari b’Abarundi bo muri EAC bafite icyicaro i Kitshanga bashobora kwegera imbere kugera muri Bukombo-centre kugira ngo abaturage babone umutekano.

Issac Kibira yasabye kandi ko Guverinoma ya Congo ifata inshingano:

"Guverinoma igomba gufata inshingano zayo kandi igasaba buri tsinda kubahiriza ibyo ryiyemeje, cyane cyane EAC kurengera abaturage".

Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, inyeshyamba za M23 zashinze ibirindiro bitatu bikomeye bikikije centre ya Bukombo, cyane cyane i Kavumu, Rubona no muri Kazuba, muri centre y’ubucuruzi nini ahari ibitaro by’ikitegererezo n’abaturage benshi.

Nk’uko amakuru amwe abivuga, M23 imaze iminsi itatu yigaruriye centre ya Bukombo kandi iragenda yerekeza i Mashango igana Munena-Rutshiba.

Bavuga ko urusaku rw’intwaro ziremereye rwumvikana kugeza Bambo na Nyanzale.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa