RDC: abaturage babarirwa muri 40 nibo byamenyekanye ko bahitanywe n’igitero cy’ibyihebe
Yanditswe: Thursday 09, Mar 2023
Amakuru aturuka mu gace ka Beni yemeza ko abaturage babarirwa muri 40 bahitanywe n’igitero cy’ibyihebe by’abagande b’umutwe wa ADF , gikomeretsa n’abandi benshi.
Amakuru aturuka mu gace ka Beni yemeza ko abaturage babarirwa muri 40 bahitanywe n’igitero cy’ibyihebe by’abagande b’umutwe wa ADF , gikomeretsa n’abandi benshi.
N’ igitero cyagabwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 8 werurwe 2023 ahitwa Mukondi muri teritoire ya Beni ho muri Kivu ya Ruguru.
Amakuru atandukanye yabyuze avugwa muri iki giturage avuga ko ibyo byihebe byasize bitwitse inzu nyinshi z’abaturage nyuma yo kubarasa
Andi makuru avuga ko igitero cy’ibyihebe cyateye ahagana 20h n’igice mu ijoro ryakeye mu cyaro cya Mukondi giherereye ku muhanda munini uhuza Beni na Butembo.
Imiryango idaharanira inyungu ikomeje kubarura abahasize ubuzima yatangaje koi maze gutahura 44 bishwe , n’umubare mu nini cyane w’abaturage bataye ingo zabo bagahungira mu mugi wa Kalunguta na Maboya aho bizeye umutekano.
Saddam Patanguli, uyobora urubyiruko Bashu, yavuze ko inyeshyamba za ADF zateye ziturutse mu kibaya cya Mwalika, muri Ruwenzori, bahunga babonye ingabo zihuriyeho za FARDC na UPDF ya Uganda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *