skol
fortebet

RDC: Abitwaje intwaro bateze imodoka yari igemuriye impunzi bica abantu batanu

Yanditswe: Thursday 02, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo,abitwaje intwaro bataramenyakana bateze imodoka yari igemuriye abavanywe mu byabo n’ubwicanyi bumaze iminsi mu Bibogobogo muri teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Epfo bica abantu batanu.

Sponsored Ad

Aba bantu bataramenyekana bishe abantu 4 bari bari muri iyo modoka ndetse n’umumotari wari uvuye mu Bibogobogo.

Abantu bari muri iyo modoka si abo mu miryango y’ubutabazi ahubwo n’abantu basanzwe bari batwaye iyo nkunga nkuko Ijwi ry’Amerika ribitangaza.

Umuyobozi w’Ingabo za RDC zikorera mu mujyi wa Baraka,uri mu birometero 90 uvuye mu mujyi wa Uvira Col.David Panga,yavuze ko imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari ivuye muri Uvira izanye ibyokurya muri kariya gace,yatwikiwe ku musozi wa Monge Monge n’abantu bitwaje imbunda bataramenyekana.

Col.Panga uyobora Regima ya FARDC ya 2202 ahamya ko uretse abo bantu 5 bishwe n’imodoka ya FUSO yatwitswe,ibyokurya birasahurwa,ibindi biratwikwa.

Uku gutwikwa ku iyo modoka yari itwaye ibiryo byatanzwe na Diaspora y’Abanyamulenge batuye hirya no hino ku isi kwateye impungenge abavuye mu byabo bari i Bibogobogo nkuko umuyobozi wabo David Ngirumukiza yabitangaje.

Uyu yavuze ko kuva mu kwezi kwa 10 bari mu ntambara ndetse ngo nta bufasha bwibanze bahawe na ONG n’imwe ndetse ngo ibyakozwe bigaragaza ko ari ugukumira ikintu cyose gishobora kujya mu Bibogobogo.

Ibi bibaye nyuma y’aho ku munsi w’ejo abagore n’abana b’Abanyamulenge biriwe bigaragambya kuri MONUSCO yo mu Bibogobogo bayisaba ko yakangurira amashyirahamwe y’abagiraneza kubatabara kuko bugarijwe n’inzara.

Imiryango isaga 700 y’abo Banyamulenge ntacyo gukora zifite uretse kwihisha mu nzu 3 gusa kandi aho bari batuye babaga mu nzu 30.

Mu kwezi kwa 10,nibwo karere ka Bibogobogo katewe n’umutwe wa Mai Mai wishe abantu 20 hanyuma inzu 18 ziratwikwa.Abantu barenga 1000 barahunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa