skol

RDC: Amakimbirane y’ amoko yatumye ibigo by’ amashuri 152 bitwikwa, abantu barapfa

Yanditswe: Monday 28, Nov 2016

Ahitwa Kabalo mu ntara ya Tanganyika ibigo by’ amashuri 152 byatwitswe, amasomo arahagaragara abantu bataremenyekana umubare bahasiga ubuzima abandi barakomereka.
Ibi byatewe n’ amakimbirane ashyamiranyije amoko abiri muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ariyo bantous na pygmees.
Imiryango itegamiye kuri Leta, n’ ubuyobozi bwa akagace ka Kabalo batangaje ko ibigo by’ amashuri abanza 32 gusa mu bigo 144 aribyo birimo gukora mu gihe ibindi amasomo ya hagaze kubera gutwikwa. Ku (…)

Ahitwa Kabalo mu ntara ya Tanganyika ibigo by’ amashuri 152 byatwitswe, amasomo arahagaragara abantu bataremenyekana umubare bahasiga ubuzima abandi barakomereka.

Ibi byatewe n’ amakimbirane ashyamiranyije amoko abiri muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ariyo bantous na pygmees.

Imiryango itegamiye kuri Leta, n’ ubuyobozi bwa akagace ka Kabalo batangaje ko ibigo by’ amashuri abanza 32 gusa mu bigo 144 aribyo birimo gukora mu gihe ibindi amasomo ya hagaze kubera gutwikwa. Ku ruhande rw’ amashuri yisumbuye(Secondaires) ibigo 40 bimaze gutwikwa. Ni mu gihe muri aka gace habarurwa ibigo by’ amashuri yisumbuye bigera kuri 64, bivuze ko ibigo 24 gusa aribyo byasigaye.

Umuyobozi ushinzwe amashuri abanza n’ ayisumbuye mu ntara ya Tanganyika Symphorien Kibanza yavuze ko amasomo yahagaze bitewe no kuba amashuri menshi yatwitswe. Uyu muyobozi yavuze ko hari abapfuye ariko ataramenya umubare wabo, ngo yabonye n’ inkomere nyinshi

Radio Okapi dukesha iyi nkuru yatangaje ko n’ ubusanze hari hashize igihe nta mutekano urangwa muri aka gace. Ku wa mbere w’ icyumweru gishize tariki 21 ugushyingo 2016 imirwano yashamiranyije aya moko uko ari abiri yaguyemo abagera kuri 30.

Pygmees ni ubwoko bw’ abantu bagufi bataragerwaho n’ iterambere. Aba baturage baba mu mashyamba by’ umwihariko mu mashyamba ya RDC bakaba bagatungwa no guhiga.

Tanganyika ni imwe mu ntara zigize igihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo. Iyi ntara iherereye mu majyepfo ashyira iburasirazuba bw’ iki gihugu. Tanganyika ituwe n’ abaturage barenga miliyoni ebyiri ku buso bungana na kilometero kare 134 940. Ni mu gihe u Rwanda rufite ubuso bungana na kilometero kare 26 336. Bivuze ko iyi ntara iruta u Rwanda inshuro enye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa