RDC: Dore ibimenyetso bica amarenga ko M23 iteganya kwigarurira Goma vuba
Yanditswe: Wednesday 11, Sep 2024

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatatu waciye amarenga y’uko waba wifuza gufata Umujyi wa Goma, mu rwego rwo guhagarika ubwicanyi bumaze igihe buwurangwamo.
Abatuye uyu mujyi ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bamaze igihe bamagana ubwicanyi buwukorerwamo, ndetse abawutuye kuva mu kwezi gushize bakunze kwigaragambya babwamagana.
Kuri uyu wa Gatatu uyu mujyi nanone wongeye kugaragaramo ubwicanyi ubwo umurwanyi w’imitwe ya Wazalendo Leta ya RDC yitabaje ngo iyifashe guhangana na M23 yarasaga mu kico umunyeshuri wo mu Ishuri rya Institut Mugara.
Uyu munyeshuri yarasiwe ahitwa Munigi, agace k’Umujyi wa Goma gaherereye muri Teritwari ya Nyiragongo. Amakuru avuga ko yarashwe biturutse ku Bazalendo babiri barimo bashwana, umwe ashatse kurasa undi birangira isasu rifashe uriya munyeshuri.
Umuvugizi w’Ishami rya Politiki ry’umutwe wa M23, Lawrence Kanyuka, ubwo yavugaga kuri ubu bwicanyi yavuze ko bibabaje kubona abanye-Congo bicirwa i Goma buri munsi.
Yakomeje agira ati: "Imitwe yitwara gisirikare y’ubutegetsi bwa Kinshasa cyane Mai-Mai na Wazalendo ntikiri kunyurwa no kwicira abaturage mu mujyi no mu nkambi z’abavuye mu byabo, ahubwo yatangiye gutera abanyeshuri mu mashuri yabo".
Bijyanye n’uburemere bw’ubwicanyi bukomeje gukorerwa i Goma, bwana Kanyuka yaciye amarenga y’uko M23 yaba iteganya gutera Goma mu rwego rwo kubuhagarika, ati: "Ni ngombwa kandi birihutirwa guhagarika aya makuba abaturage ba Goma bamaze imyaka irenga ibiri bibasirwa na yo".
Goma imaze igihe yarahindutse indiri y’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, by’umwihariko imitwe yitwaje intwaro nka Mai-Mai, Wazalendo na FDLR.
Mu kiganiro BWIZA TV iheruka kugirana na Colonel Nshimiyimana Augustin Alias Bora Manasse, yagiriye M23 inama yo kuba ihagaritse imirwano hanyuma ikajya guhagarika ubwicanyi mu bice bitandukanye, by’umwihariko mu mujyi wa Goma yavuze ko ukorerwamo ubwicanyi burenze ubukorerwa muri Gaza Strip.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *