RDC: FARDC ifatanyije na Mai Mai barwanye na M23 mu duce tubiri twegereye Rumangabo
Yanditswe: Monday 04, Jul 2022
Imirwano ikomeje guhanganisha umutwe wa M23 n’Igisirikare cya Congo (FARDC) yongeye kubura mu bice bya Bikenke na Ruhanga, aho umutwe wa Mai Mai NDC Ndume winjiye mu mirwano uje gutera ingabo mu bitugu FARDC.
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere imirwano yakomeje mu bice bya Bikenke na Ruhanga ho muri gurupoma ya Bweza hafi y’ikirunga cya Mikeno.
Umuturage utuye mu gace ka Bweza yabwiye Rwanda Tribune dukesha iyi nkuru ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere babonye abarwanyi ba M23 muri (…)
Imirwano ikomeje guhanganisha umutwe wa M23 n’Igisirikare cya Congo (FARDC) yongeye kubura mu bice bya Bikenke na Ruhanga, aho umutwe wa Mai Mai NDC Ndume winjiye mu mirwano uje gutera ingabo mu bitugu FARDC.
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere imirwano yakomeje mu bice bya Bikenke na Ruhanga ho muri gurupoma ya Bweza hafi y’ikirunga cya Mikeno.
Umuturage utuye mu gace ka Bweza yabwiye Rwanda Tribune dukesha iyi nkuru ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere babonye abarwanyi ba M23 muri ako gace, bagatabaza FARDC imirwano igahera ho.
Semikiryi Jean Baptiste ni umwe mu bayobozi ba Sosiyeti sivili muri ako gace yavuze ko M23 iramutse ifashe Bikenke na Ruhanga byayorohera gufata ikigo cya gisilikare cya Rumangabo ni muri urwo rwego FARDC idashaka gutakaza ako gace.
Hari hashize iminsi ibiri hari agahenge imirwano yarahagaze muri ako gace cyane ko umutwe wa M23 benshi ari abadiventisiti b’umunsi wa karindwi.
Biravugwa ko umutwe wa Mai Mai NDC Ndume uyobowe na General Guodon Shimirayi waraye wohereje abarwanyi mu bice bya Rutshuru gufasha ingabo za Leta.
Ivomo :RWANDA Tribune
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *