RDC: Gufata Kanyabayonga byorohereje M23 kuzigarurira Butembo na Beni
Yanditswe: Saturday 29, Jun 2024

Kuba inyeshyamba za M23 zafashe Kanyabayonga kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Kamena 2024, biroroshye ko zakurikizaho Butembo na Beni.
Umujyi wa Kanyabayonga uri ahantu heza hafasha izi nyeshyamba gufata izindi, wafashwe nyuma y’ukwezi kose ingabo za Leta na Wazalendo bagerageza kwihagararo kuko M23 zawugabyeho ibitero bya mbere tariki 30 Gicurasi 2024.
Ibintu byahinduye isura ejo nyuma ya saa sita yose, inyeshyamba za M23 zarwanye inkundura nyuma yo gufata uduce twa Miriki na Kibaka ku wa kane.
Gufatwa kwa Miriki na Kibaka byatumye, nk’uko abasesengura babivuga, FARDC na Wazalendo bagira ubwoba ko bagotwa, maze babonye inyeshyamba za M23 zigana mu mujyi zihetse ibikapu n’ibitwaro biremereye, ziyabangira ingata, umujyi wa Kanyabayonga ziwusiga gutyo.
Kuki Kanyabayonga ifatwa nk’umujyi w’ingenzi?
Ni wo mujyi myugariro wari ukingiye imijyi yindi yo mu majyaruguru y’Intara ya Kivu ya Ruguru. Utuwe n’abaturage 60.000.
Ubwo wafashwe rero, amarembo aganisha M23 mu mijyi ya Butembo na Beni yafungutse.Iyi mijyi ibiri (Butembo na Beni) kandi ifatwa nk’ibihaha by’ubukungu bwa kariya karere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *