RDC:Haravugwa Abasirikare bagera kuri 200 bateye urugo rwa Kabila i Lubumbashi
Yanditswe: Wednesday 16, Jul 2025
Abasirikare benshi bo mu mutwe w’ingabo zirinda abayobozi bakuru (GR) bateye urugo rwa Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruherereye i Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga.
Aba basirikare bari batwawe mu modoka za ‘Jeeps’ n’amakamyo ya gisirikare bageze mu rugo rwa Kabila mu gace ka Kashamata mu ijoro ryo ku wa 14 Nyakanga 2025, birukana abaharindira umutekano n’abandi bahakorera bose.
Umuyobozi w’umuryango Justicia Asbl urwanya akarengane muri RDC, Timothée Mbuya, yatangaje ko abasirikare bateye urugo rwa Kabila bageraga kuri 200 kandi ko bari muri ‘Jeeps’ hafi 20 n’amakamyo abiri.
Icyabajyanye muri uru rugo ni ukurusaka nk’uko babigenje kuva muri Mata 2025, ubwo byahwihwiswaga ko Kabila ashobora kuba ari mu mujyi wa Goma mu rwego rwo kwifatanya n’ihuriro AFC/M23.
Mbuya yatangaje ko aba basirikare binjiye mu rugo rwa Kabila nta tegeko bashingiyeho, asobanura ko kwifashisha imbaraga mu kuvogera umutungo bwite w’umuntu ari ukugaba igitero ku burenganzira shingiro n’umutekano w’abaturage.
Yagize ati “Ibyabereye muri Kashamata birakomeye. Ni ukuvogera kwitwaje intwaro, kwateguwe, gushyirwa mu bikorwa nta tegeko rishingiweho. Ni igikorwa kibi mu gihugu cyitwa ko kigendera ku mategeko. Gukoresha imbaraga ku mutungo bwite, nta ruhushya rw’ubutabera, ni igitero ku burenganzira shingiro n’umutekano w’abaturage, sitati yose baba bafite.”
Sena ya RDC yambuye Kabila ubudahangarwa kugira ngo atangire gukorwaho iperereza ku bufatanye akekwaho kugirana na AFC/M23. Leta ntiratangira kumukurikirana ku mugaragaro, kuko igihe cyose ingo ze zasatswe, nta cyatangajwe.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *