skol
fortebet

RDC: Hari ubwoba bw’intambara ikomeye muri Rutshuru

Yanditswe: Thursday 16, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage bo muri teritwari ya Rutshuru y’intara ya Kivu ya ruguru bavuga ko batewe ubwoba n’umwuka w’intambara ikomeye mu gihe bikekwa ko ingabo za leta ya DR Congo zigiye kugaba ibitero byo kwisubiza umujyi wa Bunagana wafashwe na M23 kuva kuwa mbere.
Ubutegetsi bwa gisirikare bwa Kivu ya ruguru buvuga ko bumaze gutegura ibikenewe byose ngo ingabo zijye kwisubiza umujyi wa Bunagana.
Hagati aho Perezida Félix Tshisekedi yaraye ayoboye inama nkuru y’igihugu ya gisirikare yigaga ku (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage bo muri teritwari ya Rutshuru y’intara ya Kivu ya ruguru bavuga ko batewe ubwoba n’umwuka w’intambara ikomeye mu gihe bikekwa ko ingabo za leta ya DR Congo zigiye kugaba ibitero byo kwisubiza umujyi wa Bunagana wafashwe na M23 kuva kuwa mbere.

Ubutegetsi bwa gisirikare bwa Kivu ya ruguru buvuga ko bumaze gutegura ibikenewe byose ngo ingabo zijye kwisubiza umujyi wa Bunagana.

Hagati aho Perezida Félix Tshisekedi yaraye ayoboye inama nkuru y’igihugu ya gisirikare yigaga ku kibazo cyo mu burasirazuba bw’igihugu, nk’uko ibiro bye bibitangaza.

Mu itangazo, umutwe wa M23 - uvuga ko ushaka ibiganiro na leta - watangaje ko ingabo za leta zimaze kohereza abandi basirikare hagati ya 1,000 na 2,000 muri Rutshuru kandi ugira uti: “Ntabwo bazanywe n’amahoro".

Francine Mundele atuye i Kinyamahura hafi y’umujyi wa Bunagana uri ku mupaka, yabwiye BBC ati: “Ubwoba ni bwinshi, intambara ikomeye ishobora kuba hano. Abahunze ni benshi nabo ubu batinye kugaruka”.

Emery Samvula uba mu mujyi wa Bunagana nawe yabwiye BBC ko nubwo hari ituze ariko hari n’ubwoba ko imirwano ikaze ishobora kubera iwabo.

Mu butumwa bwanditse, Samvula yagize ati: “Hari ituze hano, ariko sinavuga ko ubuzima ari ubusanzwe kuko hari ubwoba ko FARDC igihe cyose ishobora kugaba ibitero bikomeye”.

Abaturage baheruka guhunga imirwano yo mu mpera z’icyumweru gishize b’i Bunagana n’ibice by’inkengero zayo benshi ntibaragaruka mu ngo zabo, nk’uko Mundele na Samvula babyemeza.

Samvula ati: “Hari bacye bagarutse ariko benshi baracyagumye aho bahungiye kugira ngo babanze barebe uko ibintu bigenda.”

Kuwa gatatu, Brig. Gen. Sylvain Ekenge, umuvugizi w’ubutegetsi bwa gisirikare bwa Kivu ya ruguru, yabwiye abaturage bari mu myigaragambyo ati: “Tugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo tuvane ku butaka abo baterabwoba n’ababafasha.”

Kuwa gatatu, Angèle Dikongue-Atangana uhagarariye ishami rya ONU ryita ku mpunzi muri DR Congo yavuze ko abantu 130,000 bavuye mu byabo muri teritwari za Rutshuru na Nyiragongo za Kivu ya ruguru kuva mu kwezi gushize kwa Gicurasi, nk’uko Radio Okapi ibivuga.

Muri abo, abagera ku 8,000 bahungiye muri Uganda kubera iyi mirwano imaze igihe hagati ya M23 n’ingabo za leta.

Ndasaba ko umutwe w’ingabo z’akarere utangira – Kenyatta

Ibiro bya Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ari nawe ukuriye Umuryango wa Africa y’iburasirazuba byasohoye itangazo rivuga ko yifuza ko umutwe w’ingabo z’akarere abakuru b’ibi bihugu bemeje utangira gukora.

Iri tangazo rivuga ko Kenyatta yavuganye na bagenzi be kuri telefone kuwa kabiri n’ejo kuwa gatatu ku kibazo cya DR Congo.

Aba bategetsi mu kwezi kwa Mata(4) bari bemeje ishyirwaho ry’uwo mutwe w’ingabo “ako kanya” ngo ujye kurwanya imitwe y’inyeshyamba yose muri DR Congo.

Mu gushyiraho uwo mutwe w’ingabo, inama y’abakuru b’ingabo yiga ku ishyirwaho ry’uyu mutwe yabereye i Goma izakurikirwa n’indi nama yabo izaba ku cyumweru tariki 19 Kamena i Nairobi yo “kurangiza imyiteguro yo kohereza umutwe w’ingabo z’akarere”, nk’uko iryo tangazo ribivuga.

Muri iryo tangazo, Uhuru Kenyatta avuga ko asaba “ko umutwe w’ingabo z’akarere zitangira” zikarwanya inyeshyamba “zose” mu ntara za Ituri, Kivu ya ruguru, na Kivu y’epfo.

U Rwanda, rushinjwa na DR Congo gufasha M23, ntirwitabiriye inama y’i Goma mu gihe hari umwuka mubi n’ubu ukomeje, ntibizwi niba ruzitabira inama y’i Nairobi. U Rwanda ruhakana gufasha M23.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa