RDC: Igisirikare cyatangaje ko kisubije agace ka Kalembe M23 yari yatwaye muri Walikale
Yanditswe: Tuesday 22, Oct 2024

Igisirikare cya DR Congo cyatangaje ko cyavanye inyeshyamba za M23 mu gace ka Kalembe. Ni nyuma y’amakuru yemezaga ko umutwe wa M23 wafashe aka gace nyuma y’imirwano yabaye ku cyumweru.
Ku wa mbere, bamwe mu bahagarariye Teritwari ya Walikale bemeje imirwano yabaye ku cyumweru n’ifatwa ry’agace ka Kalembe kari hafi y’urubibi rwa teritwari za Walikale na Masisi z’Intara ya Kivu ya Ruguru.
Radio Okapi iterwa inkunga na ONU ivuga ko imirwano yubuye ku wa mbere ahagana saa yine z’amanywa muri ako gace hagati ya M23 n’imitwe ya Wazalendo ifatanya n’ingabo za leta.
Ku wa mbere nimugoroba igisirikare cya DR Congo (FARDC) cyatangaje ko cyavanye M23 muri Kalembe kandi ko “FARDC igenzura byuzuye ako gace” nyuma y’uko “benshi [mu bagize M23] basubiye inyuma bagana i Masisi”.
Fiston Misona ukuriye ‘Société civile Forces Vives de Walikale’, mu butumwa bwanditse yabwiye BBC ko Kalembe yisubijwe n’uruhande rwa leta kandi abaturage bari bahunze ku cyumweru “buhoro buhoro” barimo kugaruka mu byabo.
Imirwano hagati y’impande zihanganye mu burasirazuba bwa DR Congo yongeye kuvugwa mu gihe mu cyumweru gitaha hateganyijwe gusubukura ibikorwa byo gushaka amahoro by’i Luanda muri Angola.
Ibi bikorwa bihuriyemo u Rwanda na DR Congo.
Abategetsi ba DR Congo bashimangira ko ingabo z’u Rwanda zifasha umutwe wa M23, ibyo u Rwanda ruhakana. U Rwanda na rwo rushinja DR Congo gufatanya na FDLR, ibyo DR Congo na yo ihakana.
Mu biganiro biheruka guhuza u Rwanda na DR Congo, ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga basabye umuhuza – Angola – kongera agategura “umushinga w’ibyakorwa” w’uko bazashyira mu ngiro ingingo ebyiri z’ingenzi z’umushinga wageza ku mahoro Angola yahaye impande zombi:
Gusenya umutwe wa FDLR
U Rwanda - guhagarika ibikorwa by’ingabo/kureka ingamba zo kwirinda
Tariki 12 z’uku kwezi kw’Ukwakira, ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga mu byo bumvikanye harimo ko tariki 30 z’uku kwezi inzobere – ahanini ziba zigizwe n’abakuriye ubutasi bwa gisirikare bwa DR Congo n’u Rwanda n’abahuza – zizaterana zikiga ku mushinga w’ibikorwa umuhuza azabaha.
Abo nibawemeranyaho, biteganyijwe ko nyuma hazaterana ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga nanone, na bo nibawemeranyaho nibwo abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na DR Congo bazasinya amasezerano y’amahoro agomba gushyirwa mu bikorwa.
Intambara mu burasirazuba bwa DR Congo – yadutse bushya mu mpera y’umwaka wa 2021 – yatumye abantu barenga igice cya miliyoni bava mu byabo mu gihe kigera ku mwaka gishize, abasivile batazwi neza umubare barishwe, ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na DR Congo bwarahungabanye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *