skol
fortebet

RDC: Igisirikare cyerekanye abarwanyi 10 kivuga ko ari aba M23 cyafashe

Yanditswe: Wednesday 03, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abantu basaga 10 bivgwa ko ari inyeshyamba za M23 kuri uyu wa Kabiri, itariki 2 Gicurasi, beretswe itangazamakuru i Goma mu gikorwa kiyobowe n’Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru Lt. Col. Guillaume Ndike Kaiko .

Sponsored Ad

Aba berekanwe ngo bafatiwe muri Teritwri ya Masisi mu burasirazuba bwa Repubulikka ya Demokarasi ya Congo.

Col. Ndjike ati “Aba bantu ba M23…nubwo hoherejwe ingabo za EAC …bateye ingabo z’u Burundi muri Mushaki muri Teritwari ya Masisi, nyuma yo kumenyeshwa amakuru, ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zarabafashe…”

Yakomeje agira ati “ Ndashaka ndetse kubereka bamwe muri bo bari bagize Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bavuye mu gisirikare cy’igihugu bakajya ku rundi ruhande. Twarabafashe tubambura n’intwaro,”

Yongeyeho ko hari n’abasivile bafashwe bafite imbunda nk’uko iyi nkru dukesha Kivumorningpost ikomeza ivuga.

Ibi biravugwa mu gihe umutwe wa M23 wemeza ko wavuye mu bice wari warafashe muri Teritwari ya Masisi ukahasigira Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe muri iki gice zigizwe n’Ingabo z’u Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa