skol
fortebet

RDC: Ikirunga cya Nyiragongo cyajugunye mu kirere imyotsi y’umukara n’ibikoma

Yanditswe: Wednesday 05, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyiragongo kimwe mu birunga bikiruka kw’isi,uyu munsi cyarekuriye mu kirere ibicu by’imyotsi yirabura hamwe n’ibikoma.
Amafoto yashizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana inzira zaciwe n’iruka rya Nyiragongo yuzuye ibyondo bishyushye (lava).
Abahanga mu miterere y’isi iteye (geologues/geologists) mu kigo cya Goma gikurikirana iby’ibirunga bavuga ko ibyo byondo bitaratangira gutemba, ariko bavuga ko babona ko kunyeganyega kw’isi kwiyongeye muri icyo kirunga cyaa Nyiragongo.
Umukuru w’icyo kigo, (...)

Umukuru w’icyo kigo, Celestin Kasereka, yabwiye BBC ko kuba haba umutingito rimwe na rimwe aribyo gutuma umwotsi n’ibikoma bisandara mu mujyi wa Goma.

Nubwo bimeze bityo, Kasereka avuga nta cyerekana ko Nyiragongo yiteguye kuruka.

Abatuye hafi bagiriwe inama yo kutagira umutima uhagazb, ariko ivyo bizagorana kuri benshi mu gihe bacyibuka uburyo iruka ry’icyo kirunga ryabashegeshe mu kwezi kwa gatanu.

Icyo gihe hapfuye abantu 32, abandi ibihumbi bata ingo zabo.

Benshi bahungiye mu gihugu cy’u Rwanda, ubu abandi bakaba bakiri mu nkambi y’agateganyo i Goma.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa